Ikipe ya REG VC yasinyishije Ngabo Rwamuhizi Romeo ukina nk’umwataka (Outside Hitter) nyuma y’imyaka ibiri (Imyaka 3 ya Shampiyona) yari amaze muri Kepler VC.
Rwamuhizi si ubwa mbere agiye gukinira REG VC kuko ari na yo yavuyemo ubwo yajyaga muri Kepler VC, yayigezemo akimara kurangiza amashuri yisumbuye muri 2019 aho yari kapiteni wa Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.
Rwamuhizi wari warangije amasezerano muri Kepler VC ni umwe mu bakinnyi beza bakina ku mwanya we muri Shampiyona y’u Rwanda kuko ari mwiza mu kwataka no kuboloka nka bimwe mu byo aba ashinzwe mu kibuga.
Ngabo Rwamuhizi Romeo asanze ikipe ya REG VC ifite abandi bakinnyi bakina ku mwanya umwe barimo umunya-Kenya Nicholas Matui, Gisubizo Merci, Akumuntu Kavalo Patrick, Mpambara Pacifique na Irankunda Fabrice.
Rwamuhizi asize ahaye Kepler VC ibikombe bitandukanye birimo igikombe cy’Intwari na GMT byombi byo muri uyu mwaka n’ubwo atabashije kuyiha igikombe cya Shampiyona.
REG VC ifite igikombe giheruka cya Shampiyona ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino, Rwamuhizi abaye umukinnyi wa kabiri isinyishije nyuma ya Tuyizere Jean Baptiste ukina hagati (Middle blocker) nawe wayisubiyemo avuye muri Kepler VC.
Kepler VC ikomeje gutakaza benshi mu bakinnyi bakomeye yari isanzwe ifite nyuma y’uko yanze kubongerera amasezerano kubera gahunda yihaye yo kujya ikinisha abakinnyi bakiri bato aho gushingira ku kugura abakinnyi bakomeye batwara ibikombe.
Kepler VC yafashe iyi gahunda nyuma y’uko muri Shampiyona 3 ikinnye kuva muri 2024 ntanarimwe yabashije gutwara igikombe nyamara yarashoraga amafaranga menshi.









