sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yahamagariye Afurika gushora imari mu bukungu bw’ibiribwa

sangiza abandi


Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yasabye abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa gushyiraho ubufatanye bwizewe buhuza imari n’amahirwe ari mu bukungu bushingiye ku biribwa, kugira ngo impinduka zitezwe muri uru rwego zigire uruhare mu iterambere ry’abaturage, cyane cyane abahinzi bato, abagore n’urubyiruko.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Africa Food Systems Forum 2026 (AFSForum2026), iri kuba ku nshuro ya 20, aho yashimangiye ko Afurika ifite amahirwe menshi yo guhindura urwego rw’ibiribwa n’ubuhinzi mo moteri ikomeye y’iterambere ry’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubukungu bushingiye ku biribwa butagarukira ku guhinga no korora gusa, ahubwo bukubiyemo urwego runini rw’ibikorwa n’ishoramari, birimo gutwara no gukwirakwiza umusaruro, kuhira imyaka, ingufu, gukoresha imashini mu buhinzi, serivisi z’ikoranabuhanga, ubwishingizi, gutunganya umusaruro ndetse n’ubucuruzi.

Ati: “Umukoro dufite ni ukubaka ubufatanye bwizewe buhuza imari n’aya mahirwe, kandi butuma inyungu zibukomokaho zigera mu buryo buboneye ku nzego zose cyane cyane ku bahinzi bato, abagore n’urubyiruko.”

Kugira ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere ku buryo burambye,ngo hakenewe kurenga ku buryo busanzwe bwo kubona ubuhinzi nk’igikorwa cyo gutanga umusaruro gusa, ahubwo bukarebwa nk’urwego rwuzuye rw’ubucuruzi ruhuza abahinzi, abatunganya umusaruro, abacuruzi, abatanga serivisi, abashoramari n’ibigo by’imari.

Kuri Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva, kimwe mu bisubizo by’ingenzi Afurika ikeneye ni uguhuza neza amahirwe ari mu rwego rw’ibiribwa n’imari ishobora kuyabyaza umusaruro.

Ku bahinzi bato, kuko ari bo bagize igice kinini cy’abakora mu buhinzi ariko bakunze guhura n’imbogamizi zijyanye no kubona igishoro, ikoranabuhanga, ubwishingizi, ibikoresho n’amasoko.

Ibi biha ubuhinzi isura nshya, aho urubyiruko rutarebwa gusa nk’abakeneye akazi, ahubwo rufatwa nk’abashoramari, abahanga mu ikoranabuhanga n’abafite ibisubizo bishobora kuvugurura urwego rw’ibiribwa.

Ku bagore na bo,ngo kubaha amahirwe angana yo kubona ibishoro nkinguzanyo , ibikoresho, ubumenyi n’amasoko bishobora kugira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro no guteza imbere imiryango n’abaturage muri rusange.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yanagarutse ku mwihariko w’uyu mwaka, ubwo Africa Food Systems Forum yizihizaga imyaka 20 imaze ihuza abafite uruhare mu guhindura urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Uyu mwaka ni intambwe y’ingenzi, mu myaka 20 ishize uru rubuga ruhuriza hamwe abayobozi, abahinzi, abacuruzi, abashoramari, abashakashatsi, urubyiruko, abagore n’abandi ku mpamvu zihuriweho; guhindura urwego rw’ubuhinzi muri Afurika ndetse no kugera ku kwihaza mu biribwa.”

Mu myaka ishize, uru rubuga rwagiye ruba umwanya wo kuganira ku politiki z’ubuhinzi, gushaka ishoramari, guhanahana ubumenyi no guteza imbere ubufatanye hagati y’abakora mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’ibiribwa.

Ubuhinzi bukwiye gushorwamo imari, hagamije kwihaza no kubaka ubukungu butajegajega

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]