Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko gahunda yo guca inzoga z’ibyuma yatangiye mu Gihugu hose hari litiro miliyoni 20, ashimangira ko nubwo zahagaritswe hari abakizifite abasaba kuzishyikiriza inzego zibishinzwe.
Ibi yabigarutseho ubwo yahaga ubutumwa urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi nyuma y’Umuganda Wihariye waruhurije i Rubengera, ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026.
Minisitiri Dr. Nsanzimana, yavuze ko inzoga z’ibyuma ziri hafi gucika burundu gusa zitarashira mu baturage. Yavuze ko aho gahunda yo kubirwanya igeze hishimirwa kuko yatangiye hari litiro zirenga miliyoni 20.
Yagize ati “Icyuma kiri hafi gucika burundu. Kuva iyi gahunda yatangira hari litiro miliyoni 20 z’ibyuma, izipfundikiye, izidapfundikiye zose zigamije kudunda ubwonko bw’abana b’abanyarwanda.”
Ni ukuvuga ko ugendeye ku mibare y’abaturarwanda barenga miliyoni 14, buri muntu yari afite nibura litiro hafi n’igice, ubariyemo n’umwana w’uruhinja.
Yasabye urubyiruko n’abandi gukangurira abakinangira bagikomeje guhisha izi nzoga, kuzitanga ku neza kugirango hakomeze kurwanywa ibiyobyabwenge byica urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange.
Ati “Izo miliyoni 20 zose ntabwo zirashira munsi y’ibitanda, no mu bikarito bishishe kwa kanaka. Mubwire abo bose bazane ibyo byuma ku neza kuko nibabibasangana kizaba gihindutse icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kandi amategeko arabihanira.”
Yibukije urubyiruko ko nubwo hari kurwanywa izoga z’ibyuma, n’izisigaye atari shyashya bityo ko bakwiye kunywa mu rugero cyangwa se bagahitamo no kutanywa.
Minisitiri w’Ubuzima yabwiye urubyiruko ko uretse inzoga hari n’ibindi biyobyangwenge bitumurwa harimo n’urumogi bakwiye kwirinda kuko bibangiriza ubuzima bikabica, biakanabasubbiza inyuma ntibatere imbere cyangwa ngo bateze Igihugu imbere.
Ati “Uretse ibisukika hari n’ibitumurika, hari n’ibiterwa mu rushinge. Niba uri umu ‘jeune’ [urubyiruko] ukaba utarakora ku rumogi wumva baruvuga, rwihorere n’icyo kigare ntuzacyegere. Nta muntu unywa urumogi wigeze atera imbere ngo bitinde bose bararangira.”
Mu gihugu hose hari hateguwe Umuganda wihariye w’Urubyiruko ufite insanganyamatsiko igira iti “Irinde ibiyobyabwenge -Wiheshe agaciro” mu rwego rwo kurushishikariza kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge byangiza ubuzima.
Ni ubukangurambaga bwiswe “Sober Generation” bugamije kubaka ikiragano kizira ubusinzi.









