Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu itsinda rya Vestine & Dorcas, yasangije abamukurikira inkuru y’ibikomere n’ibibazo bikomeye avuga ko yanyuzemo nyuma yo gushaka na n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso.
Mu butumwa burebure yise “Inkuru ya Ishimwe”, uyu muhanzikazi yavuze ko yageze aho atekereza ko ubuzima bwe burangiye, ndetse atekereza no kwiyahura kugira ngo ahunge imibabaro yari arimo.
Ishimwe, wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana afatanyije n’Umuvandimwe we Dorcas, yavuze ko ibyo yanyuzemo yabigize ibanga igihe kirekire, ariko ko yahisemo kubisangiza abandi kugira ngo abakobwa n’abagore banyura mu bihe bisa n’ibye bakuremo isomo n’ihumure.
Yageze aho atekereza kwiyahura

Mu nkuru ye, Ishimwe Vestine yavuze ko ibibazo bikomeye byatangiye nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, ubwo yinjiraga mu buzima bushya kandi akagira amarangamutima ku muntu yakunze.
Yasobanuye ko uwo muntu yari asanzwe afite undi muryango n’abana, ariko ko atabimenye hakiri kare. Yavuze ko yakomeje kumwizera ashingiye ku magambo n’imyitwarire ye, nubwo abantu bamugiraga inama yo kwitonda.
Mu magambo yanditse avuga kuri uwo Ishimwe ariwe nyine wivugaga yagize ati “Yabonye ibisaze [ibirenze] ubwenge bwe, kuburyo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe nibyo yabonaga burimunsi.”
Ishimwe yavuze ko ubuzima bwo mu rugo bwamubereye umutwaro ukomeye, ku buryo yageze aho atinya kubwira ababyeyi be, abavandimwe cyangwa inshuti ibyamubagaho.
Yagize ati: “Yageze aho atakereza ko inzira yo guhunga ibyo, yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi, yabitekereje kenshi cyane.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko, nubwo yigeze kugira ibitekerezo byo kwiyahura, hari inzira zitandukanye yatekerezaga ko Imana yakoresheje kugira ngo akomeze kubaho.
Yavuze ko umugabo yashatse guhagarika umuhamagaro we

Mu gukomeza gusobanura ibyamubayeho, Ishimwe yavuze ko umugabo we yashatse kumubuza gukomeza ibikorwa bye bya muzika no gukorera umuhamagaro we w’ubuhanzi.
Yavuze ko yashatse kumubuza kujya mu bitaramo no muri studio, ndetse agerageza kumutandukanya na mushiki we Dorcas, baririmbana mu itsinda rya Vestine & Dorcas.
“Yashatse no kumutandukanya nuwo baririmbanaga gusa byo ntabwo byashobotse.”
Ishimwe kandi yavuze ko uwo mugabo yigeze kumutandukanya na n’umujyanama we [Murindahabi Irene, M Irene), ariko ko ibyo bitabujije ko akomeza inzira y’ubuhanzi.
Yagize ati: “Umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye.”
Ibirego ku kwangiza izina rye
Mu bindi bikomeye bikubiye mu butumwa bwe, Ishimwe yavuze ko umugabo we yagerageje kwangiza izina rye, amushinja ibintu avuga ko atari ukuri.
Yavuze ko uwo mugabo yatangiye gukwirakwiza ibirego byerekeye umwana babyaranye, harimo kuvuga ko umugabo Ishimwe afata nk’umubyeyi we ari we se w’umwana.
Ishimwe yavuze ko ibyo birego ari ibinyoma, anagaragaza ko umugabo yari azi ukuri ku birebana n’ububyeyi bw’umwana.
Ibi bibaye mu gihe, nk’uko amakuru yatanzwe abigaragaza, Ishimwe aherutse kwitabaza urukiko asaba gatanya ku mugabo we, Idrisa Ouedraogo ukomoka muri Burkina Faso.
Ku rundi ruhande, umugabo na we yasabye ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’umwana babyaranye.
Yavuze ko yahunze ibibazo atwite
Mu buhamya bwe, Ishimwe yavuze ko yahuye n’ibibazo bikomeye mu gihe yari atwite, ndetse agafata icyemezo cyo kuva mu rugo.
Yasobanuye ko yagiye kubyarira kure, avuga ko yirinze kwereka umugabo we umwana mu gihe cy’amakimbirane, ategereje ko haboneka umutuzo kugira ngo amwereke umwana we.
Yavuze ko, nubwo hari inzika n’ubushyamirane, yakomeje gutegereza ko papa w’umwana azabona umwanya mwiza wo kumumenya.
Ubutumwa ku bagore n’abakobwa

Mu gusoza inkuru ye, Ishimwe yageneye ubutumwa abagore n’abakobwa banyura mu bihe bikomeye, abasaba gukomera no kudatakaza icyizere.
Yabasabye kudatinya gushaka ubufasha no gukomeza kwizera ko ubuzima bushobora kongera kugira icyerekezo.
Yasabye kandi abakobwa batarashaka kwitondera abantu baza biyerekana mu buryo butandukanye, abasaba gusenga no kwigira ku bibazo by’abandi.
Ishimwe yavuze ko inkuru ye ishobora kuzaba isomo ku rubyiruko, cyane cyane urwo mu nsengero, kandi ko nibimukundira azakomeza gutanga ubuhamya ku byo yanyuzemo.
Yasoje asubiramo amagambo yo muri Bibiliya agira ati:“Kuko Umwami Imana azantabara nicyo Gituma ntamwara.”
Ishimwe Vestine n’umugabo we, basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya, bakora ubukwe bwiza tariki ya 5 Nyakanga 2025, bwabereye mu Intare Conference Arena. Muri Nzeri 2026, Ishimwe Vestine yemeje ko yatangiye urugendo rwo gusaba gatanya ya burundu mu rukiko.









