sangiza abandi

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yafunguwe

sangiza abandi

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice Ngoga, arekurwa nyuma yo kwemeza amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha

Shema yarekuwe kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, nyuma y’uko Urukiko rwemeje amasezerano impande zombi zari zagiranye, aho yemeye ibyaha bibiri yari akurikiranyweho.

Yahamwe no gutanga sheki itazigamiwe ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ibyo byaha byakomotse ku masezerano y’ubucuruzi hagati ya kompanyi ye, Africa Media Supplier, na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Shema yamaze kwishyura amafaranga yari asabwa, maze bumusabira igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko rwemeje ayo masezerano, rumukatira igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe hamwe n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Kurekurwa kwe kwabaye mu gihe yari amaze kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko harebwa ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30

Umwe mu banyamategeko bamwunganira yatangaje ko nyuma y’irekurwa rye, bagiye guhagarika ubujurire bari baratanze.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice Ngoga yarekuwe

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]