sangiza abandi

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yafunguwe

sangiza abandi

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Shema Fabrice arekurwa nyuma yo kwemeza amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha, aho yemeye ibyaha bibiri yari akurikiranyweho.

Umwanzuro watangajwe kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku buryo urubanza rwe rwakemuka, Shema akemera ibyaha yari akurikiranyweho byo gutanga sheki zitazigamiwe ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibyo byaha byakomotse ku sheki ebyiri yari yatanze mu rwego rwo kwishyura inshingano zari zikubiye mu masezerano hagati ya kompanyi ye, Africa Media Supplier, na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zifite agaciro k’ibihumbi 600$.

Ubushinjacyaha bwamenyesheje Urukiko ko Shema yamaze kwishyura amafaranga yasabwaga, bityo bumusabira igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, hamwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 Frw).

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice Ngoga yarekuwe

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]