sangiza abandi

Stephen Constantine yaruciye ararumira ku mpamvu Nsanzimfura Keddy yavanwe mu mwihererero w’Amavubi

sangiza abandi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ Stephen Constantine yanze kugira icyo avuga ku mpamvu Nsanzimfura Keddy wari wahamagawe yavanwe mu mwiherero agasimbuzwa Iradukunda Elie Tatou.

Ubwo Constantine yabazwaga icyo kibazo mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026 kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira mu Rwanda, FERWAFA, yavuze ko atavuga ku bantu badahari.

Yagize ati,”Nge ndavuga ku bari mu mwiherero. Ntabwo mvuga ku bantu badahari.”

Abanyamakuru bakomeje guhatiriza ko yagira icyo abivugaho ariko nawe akomeza kunangira asaba ko habazwa ibindi bibazo icyo bakakireka kuko atavuga ku bantu badahari.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, Mugisha Richard yatangaje ko Iradukunda Elie usanzwe akinira Rayon Sports wari wahamagawe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 yazamuwe mu ikipe nkuru asimbuye Nsanzimfura Keddy.

Ibi byatumye benshi bibaza icyo Nsanzimfura yaba yabaye dore ko na FERWAFA yavugaga ko yavuye mu mwiherero kubera uburwayi, gusa uburwayi afite ntibwigeze butangazwa.

Umunota wagerageje gushaka amakuru acukumbuye ku mpamvu Nsanzimfura yakuwe mu mwiherero, maze utahura ko hari ibizamini by’ubuzima yatsinzwe bishobora kuba bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Amavubi akomeje imyitozo yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania ya Uganda.

U Rwanda ruzatangira uru rugendo rwakira Liberia ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026 kuri Sitade Amahoro, umukino uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

U Rwanda ruzakurikizaho umukino ruzakirwamo na Cape Verde tariki 29 Nzeri 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]