sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye Dr. O. N’Sonde yobora IMF 

sangiza abandi

Ku gicamunsi cyo ku wa 22 Nzeri 2026, Perezida, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Dr. Regis O. N’Sonde, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri IMF uhagarariye u Rwanda n’ibindi bihugu 22 bya Afurika mu Nama y’Ubuyobozi y’iki Kigega.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na IMF.

IMF ishimira ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwaguka, aho mu 2025 bwazamutseho 9,4%. Iri zamuka ryagizwemo uruhare n’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro nka zahabu, coltan na gasegereti.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda nabwo bwazamutseho 9,4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2025.

U Rwanda na IMF bimaze imyaka bifitanye ubufatanye mu rwego rw’ubukungu n’imari. Ku wa 8 Kamena 2026, IMF yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 250 z’Amadolari ya Amerika, ahwanye na miliyari 365,75 Frw, yo gufasha igihugu guhangana n’ibibazo bishobora kugira ingaruka ku bukungu, birimo ibituruka ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera, IMF ivuga ko ibibazo by’umutekano mpuzamahanga bishobora kugira ingaruka ku muvuduko w’izamuka ryabwo. 

Iteganyamibare ry’iki Kigega rigaragaza ko mu 2026 ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamuka ku kigero kiri munsi ya 6,8%, ugereranyije na 9,4% bwagezeho mu 2025.

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF, Dr. Regis O. N’Sonde, ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]