sangiza abandi

U Rwanda na Chypre byasinye amasezerano agamije guteza imbere ingendo zo mu kirere

sangiza abandi

U Rwanda na Chypre byasinye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ingendo z’indege, azwi nka Air Service Agreement (ASA).

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 22 Nzeri 2026, nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Chypre, Dr Constantinos Kombos.

Minisitiri Kombos yavuze ko ibiganiro yagiranye na Amb. Nduhungirehe byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse hanaganirwa ku bibazo bireba akarere.

Amb. Nduhungirehe na we yashimiye mugenzi we wa Chypre ku biganiro byiza, avuga ko byagaragaje andi mahirwe yo kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Chypre.

Aya masezerano aje mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere imikoranire yabyo mu nzego zitandukanye, by’umwihariko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Chypre ni igihugu giherereye mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée, ku mugabane w’u Burayi. Umurwa mukuru wacyo ni Nicosia.

U Rwanda na Chypre byasinye amasezerano agamije guteza imbere ingendo zo mu kirere

Photos:

[fluentform id="3"]