Ikipe ya Teleos Arrows FC izakina icyiciro cya kabiri mu Rwanda yatangaje Mbarushimana Abdou nk’umutoza wayo mushya mu gihe cy’umwaka w’imikino wa 2026/27.
Mbarushimana Abdou ntabwo ari umutoza woroheje mu Rwanda dore ko yatoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, Etoile de l’Est, Bugesera FC, AS Muhanga, Vision FC n’izindi.
Uyu mutoza yitezweho gufasha Teleos Arrows nk’ikipe isanzwe ifite intego yo kuzamura impano z’abakiri bato, cyane ko nawe yari asanzwe ari umutoza w’ikipe ya Gasogi United y’abatarengeje imyaka 20.
Uretse Mbarushimana, Teleos Arrows FC yanatangaje Gervais Kana nk’umutoza wungirije w’iyi kipe mu mwaka w’imikino ugiye kuza.
Aba batoza bombi bitezweho kuzafasha Teleos Arrows FC kuzitwara neza mu mwaka ugiye kuza w’imikino wa 2026/27, mu gihe kugeza ubu hataramenyekana igihe nyirizina Shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangirira.









