Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bafite ubutaka batabashgaa guhinga bwose kubera ikibazo cy’amazi, biteze ko urugomero rwa Giseke ruzabafasha kongera ubuso bahinga ndetse bikanazamura umusaruro kugera kuri toni 7 kuri hegitari.
Kubaka uru rugomero bikubiye mu uri mushinga uri gushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’u Bushinwa, uzatwara miliyoni 47 z’amadolari ya Amerika. Ni urugomero ruzaba rufite ikigega gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 6.5 z’amazi, kikazafasha mu kuhira hegitari zirenga 2,600.
Rwitezweho guzafasha kuhira ubutaka bw’abaturage bahinga mu bishanga no ku misozi, rukazakorera mu mirenge itandatu irimo Save, Musha na Ndora yo mu Karere ka Gisagara.
Abahinzi bavuga ko mu gihe cy’izuba amazi agenda aba make, bigatuma imyaka imwe yumagara cyangwa imbuto ntize neza. Umwe muri bo yagize ati “Ntitwezaga byinshi nk’uko twabyifuzaga. Ariko ubwi uyu mushinga ugiye kuza, turateganya ko nibura kuri hegitari tuzajya dukuramo toni 7.
Uyu muturage yabwiye RBA ko afite hegitari 182 z’ubutak ariko kugeza ubu yahingaga kuri 145 gusa kubera amazi make.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Thelesphore Ndabamenye, yavuze ko uru rugomero ruzakoresha ikoranabuhanga kandi ko ari intambwe igana ku buhinzi buteye imbere, cyane cyane ku bahinzi basanzwe bishingikiriza ku mvura.
Ati: “Hari ibijyanye no kubona amafaranga muri rusange, hari n’ibijyanye no kubona ibiribwa bihagije. Duhanganye cyane cyane n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, aho abaturage bo muri aka karere n’ubu biragaragara ko batarabona imvura. Bahingiraga imvura gusa, ariko uyu mushinga ukaba uje kugira ngo ufashe mu guhangana n’ibyo bibazo by’imihindagurikire y’ikirere byagiye biba imbogamizi ku musaruro.”
Minisitiri yavuze kandi ko ikibazo cy’amazi cyagize uruhare mu musaruro muke w’umuceri wahingwaga muri aka gace, ariko ko uyu mushinga uzatanga igisubizo no ku bahinzi.
Ati: “Mwabonaga ko umuceri hano abaturage bahingaga, ntabwo umusaruro wari mwinshi kubera kugira amazi make. Turizera ko ikibazo cy’amazi muri abo baturage bahingaga umuceri kibonewe igisubizo, ndetse hagafata no ku misozi ukurikije ubutumburuke n’ubuhaname hafite. N’abahinzi bahingaga indi myaka nabo bakazabasha kuhira bakoresheje ikoranabuhanga ridatwara amazi menshi.”
Mu bikorwa by’uyu mushinga harimo n’ibyerekeranye n’umuhanda, bikazakorera ku buso bwa hegitari ibihumbi 560.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko uyu mushinga ugaragaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse n’imibanire y’u Bushinwa na Afurika.
Ati: “Uyu mushinga wa Giseke ni umushinga ukomeye w’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bushinwa, ndetse ugaragaza n’imibanire myiza y’u Bushinwa na Afurika. Witezweho kugabanya ubukene no guteza imbere ubuhinzi buteza imbere abaturage.”









