sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bwinjirije u Rwanda hafi $12M mu minsi itanu

sangiza abandi

Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu minsi itanu u Rwanda rwohereje ku masoko mpuzamahanga toni 8.391 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byarwinjirije miliyoni 11,8$, angana na miliyari 17,4 Frw.

Imibare yatangajwe na NAEB igaragaza ko kuva tariki 14 kugeza 18 Nzeri 2026, u Rwanda rwohereje ikawa ipima toni 802 zinjije miliyoni 5,55$.

Mu bindi bicuruzwa byoherejwe hanze harimo icyayi, aho toni 218 zinjije $677,2; imboga zoherejwe toni 401 zinjiza $418,6; ndetse n’imbuto toni 571 zinjiza $558,8.

Imboga z’u Rwanda zoherejwe ku masoko y’u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibihugu bitandukanye bya Afurika, mu gihe imbuto zo zoherejwe cyane muri UAE no ku masoko yo muri Afurika.

Indabo nazo hoherejwe toni 10 zinjije $64,5. Zagurishijwe muri Afurika y’Epfo, u Buholandi n’u Bwongereza.

Ku ruhande rw’ibikomoka ku matungo, toni 229 zoherejwe hanze zinjiza $430,1, ahanini zagurishijwe ku masoko yo muri Afurika.

Ibicuruzwa bitandukanye by’ubuhinzi ni byo byoherejwe ku bwinshi, bingana na toni 6.159, byinjiza miliyoni 4,1$. Byagejejwe ku masoko arimo Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bwinjirije u Rwanda hafi $12M mu minsi itanu

Photos:

[fluentform id="3"]