sangiza abandi

Police WVC yatangaje Mpuhwezimana Diane nk’umukinnyi wayo mushya

sangiza abandi

Ikipe ya Police WVC yatangaje ko yasinyishije Mpuhwezimana Diane ukina asaranganya imipira (Setter) avuye muri APR WVC.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026 nibwo Police WVC yatangaje Mpuhwezimana ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo nyuma y’iminsi y’ibiganiro.

Mpuhwezimana yari asanzwe ari setter wa kabiri wa APR WVC, ndetse kuri ubu agiye gufasha Police WVC isanzwe ifite Ndagijimana Iris na Teta Zulfat bakina ku mwanya umwe.

Uyu ni umukinnyi mwiza Police WVC kandi ukiri muto, ndetse ni umwe mu bakinnyi bari kumwe n’ikipe y’Iguhu y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 4 mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera i Nairobi muri Kenya.

Mpuhwezimana abaye umukinnyi wa 3 iyi kipe y’umutoza Hatumimana Christian isinyishije nyuma ya Bidza Ekani Lucie Carole, Rosaly Chioma na Uzamukunda Fillette. 

Polcie WVC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27 nyuma y’uko uyu mwaka itakaje igikombe cya Shampiyona yari yaratwaye ndetse ntiyabasha no kugera ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka kuko yasezerewe na Kepler WVC muri 1/2.

Nyuma y’uko Police WVC isinyishije Mpuhwezimana Diane, APR WVC yahise nayo isinyisha umusimbura we imukuye muri Kenya witwa Esther Kamene Mutinda wakiniraga Kenya Commercial Bank ndetse yari kumwe n’ikipe y’Igihugu ya Kenya yageze ku mukino wa nyuma mu Gikombe cya Afurika giheruka.

Esther Kamene Mutinda agiye guhanganira umwanya n’umunya-Kenya mugenzi we Lina Ogwera Achieng wageze muri APR WVC muri Mutarama uyu mwaka.

Uretse uyu mu-setter, APR WVC yanasinyishije Musaniwabo Hope ukina hagati (Middle blocker) wakiniraga Kepler WVC nk’umusimbura wa Uwiringiyimana Albertine wagiye kwiga no gukina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aba bakinnyi babiri bashya ba APR WVC bamaze gutangira imyitozo.

Esther Kamene Mutinda yasinyishijwe na APR WVC nk’umusimbura wa Mpuhwezimana Diane
Musaniwabo Hope yageze muri APR WVC nk’umusimbura wa Uwiringiyimana Albertine avuye muri Kepler WVC

Photos:

[fluentform id="3"]