Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’amasomo (Course 1-26/27) mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda, ashimira abasirikare bakuru bagiye kuhiga; anaha ikaze abayobozi baryo n’abarimu bazagira uruhare mu mahugurwa y’icyiro cya mbere azamara amezi 11.
Iri Shuri riherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko itangizwa ry’aya masomo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi n’amahugurwa bya gisirikare bishingiye ku bumenyi n’ubunyamwuga.
Iri Shuri Rikuru rya Gisirikare ry’ u Rwanda ni rimwe mu yagize Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ya Gisirikare, ryashinzwe nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), hagamijwe gutanga uburezi n’amahugurwa ku rwego rwo hejuru rw’imiyoborere y’ingabo.
Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko ubuyobozi buri ku rwego rwo hejuru mu miyoborere y’ingabo busabwa kugira ubumenyi butari ibikorwa bya gisirikare gusa , kuko bisaba n’abayobozi bafite ubumenyi buhagije ku cyerekezo cy’igihugu, guhuza ibikoresho n’ubushobozi bwa gisirikare n’ ubukungu, dipolomasi no kurinda inyungu z’igihugu.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye aya masomo, Minisitiri w’Ingabo yabasabye kubona baratoranyijwe nk’inshingano ikomeye bafite. Yabasabye gutekereza ku buryo bwagutse kandi bunononsoye, guteza imbere ibiganiro bishingiye ku bumenyi, no gukoresha aya masomo mu guteza imbere ubushobozi bwo gutekereza neza no kugira icyerekezo cy’ingamba bikenewe ku bayobozi bakuru.
Minisitiri w’Ingabo kandi yashimiye abarimu n’abayobozi bakuru bashinzwe kuyobora iri Shuri, ashimangira akamaro ko gukorera ku rwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga, gukora ubushakashatsi bufite akamaro no guteza imbere ibitekerezo bishya.
Yavuze ko itangizwa ry’ Ishuri Rikuru ry’ u Rwanda rya Gisirikare atari umuhango gusa, ahubwo ko bigaragaza icyemezo cy’u Rwanda cyo gukomeza guteza imbere uburezi n’amahugurwa mu Ngabo z’igihugu bishingiye ku bunyamwuga, umutekano w’igihugu ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo.












