sangiza abandi

Gasabo: Urubyiruko rwasabwe gutanga amakuru y’ahakiri inzoga z’ibyuma n’ahatekerwa kanyanga

sangiza abandi

Abatuye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane urubyiruko bongeye kwibutswa kwirinda ubusinzi, kunywa inzoga z’ibyuma, n’ibindi biyobyabwenge, babwirwa ko uretse kuba bigira ingaruka ku wabinyweye bizigira no ku gihugu, basabwa gutanga amakuru y’ahakibitse inzoga z’ibyuma.

Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026 wabereye mu Kagari ka Mbandazi, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

Nyuma y’Umuganda hatanzwe ubutumwa aho abayobozi mu nzego zitandunaye baganirije abaturage ndetse bakabakangurira kwirinda ubusinzi.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi barimo; Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, ndetse n’abandi bayobozi.

Muri abo bitabiriye Umuganda harimo kandi abakinnyi b’Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 na 17, bari mu mwiherero wo kwitegura amarushanwa ya Afurika n’ikipe ya Common Jannali FC yo muri Australia, iri mu Rwanda mu ruzinduko, na yo yifatanyije n’abaturage ba Rusororo muri iki gikorwa.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’Umuganda, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagarutse ku bukangurambaga bwiswe ‘Sober Gen’, bushishikariza abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda inzoga z’ibyuma, ibiyobyabwenge n’ubusinzi.

Dr. Sabin yavuze ko ubusinzi bushobora kugira ingaruka ku rubyiruko no ku iterambere ry’umuryango n’igihugu.

Ati: “Nta hantu na hamwe abantu bateye imbere ku isi barabaswe n’ubusinzi, ahubwo hari ibihugu byagiye bisenyuka, urubyiruko rwagiye rubura intege zo kubaka igihugu bitewe n’ibijyanye n’ubusinzi.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, na we yasabye abaturage bo mu Murenge wa Rusororo kwirinda ibibazo birimo gutwika kanyanga no guca ibyuma, bikunze kuvugwa muri aka gace, asaba abantu gutanga amakuru y’ahantu ibyuma bikibitse.

Muri ibi biganiro kandi, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yibukije abaturage ko amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe gutangira tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Uyu muganda kandi witabiriwe n’abahanzi barimo; Bruce Melodie na Davis D, aho nyuma basusurukije urubyiruko rwari rwitabiriye, iki gikorwa banabashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana umuhanzi Bruce melody Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yurubyiruko niterambere ry`ubuhanzi sandrine Umutoni
abaturage bo mumurenge wa Rusororo bari mu muganda
ikipe y`igihugu yabaterengeje imyaka 17
Common Jannali FC yo muri Australia, iri mu Rwanda mu ruzinduko, na yo yifatanyije n’abaturage ba Rusororo muri uyu Muganda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]