Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Amerika muri Leta za New York, New Jersey na Connecticut, abaganiriza ku iterambere ry’u Rwanda ndetse anashimira uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’Igihugu.
Ni ibiganiro byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2026 byabereye i New York, aho ari mu ruzinduko yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 81).
Muri ibi biganiro Minisitiri w’Intebe yari ari kumwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera n’abandi bayobozi.
Minisitiri Nsengiyumva yagaragarije Abanyarwanda baba mu mahanga amahirwe bafite yo gushora imari mu Rwanda, abasaba gusangiza abandi ubumenyi n’ubunararibonye bafite, kubaka ubufatanye no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda.
Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu amafaranga bohereza imbere mu gihugu agakoreshwa mu bikorwa birimo ubucuruzi, guhanga imirimo, kugura imitungo itimukanwa n’ibindi.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, igaragaza ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu gihugu yakomeje kwiyongera mu myaka itanu ishize, kuko ari nk’aho yikubye kabiri.
BNR igaraza ko mu 2021 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda miliyoni 379$, mu mwaka wakurikiyeho wa 2022 ahita agera kuri miliyoni 461$.
Mu 2023, amafaranga Abanyarwanda bohereje mu gihugu yageze kuri miliyoni 505$, na ho mu mwaka wakurikiyeho agabanyukaho gato kuko yageze kuri miliyoni 502$. Mu 2025 habayeho izamuka rya 27,3% ari na ryo rinini mu mibare y’amafaranga abanyamahanga bohereza mu gihugu, agera kuri miliyoni 640$.










