Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bafite umuvuduko w’amaraso ukabije mu Rwanda bwagaragaje ko 43% muri bo batari bazi ko bawufite.
RBC ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 1.200 bagaragayeho umuvuduko w’amaraso, bikagaragaza ko umubare munini w’abafite iki kibazo bashobora kumara igihe batabizi.
Umuvuduko w’amaraso ukabije ni indwara ishobora kutagaragaza ibimenyetso bigaragara, ariko ikongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kugira ikibazo cy’imitsi y’ubwonko, kunanirwa kw’impyiko n’izindi ndwara zikomeye.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS) igaragaza ko ku Isi mu 2024 abantu miliyari 1,4 bari bafite umuvuduko w’amaraso ukabije. Aho abangana na 33% by’abantu bari bafite imyaka 30–79. Muri bo, hafi miliyoni 600, bangana na 44%, ntibari bazi ko bawufite.
Mu Rwanda, OMS ivuga ko mu 2024 abantu bafite imyaka hagati ya 30–79 bari bafite umuvuduko w’amaraso bari hafi miliyoni 1,2, bangana na 25% by’abari muri iyo myaka bose. Muri abo, abagera kuri 304.000 ni bo bari barasuzumishije bakamenya ko bawufite, mu gihe abagera ku 86.000 gusa ari bo bari bafite umuvuduko w’amaraso ugenzurwa neza.
RBC na yo ivuga ko umuvuduko w’amaraso ukomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange mu Rwanda. Ubushakashatsi bw’igihugu ku ndwara zitandura bwagaragaje ko 15,9% by’ababwitabiriye bari bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru. RBC kandi yigeze kugaragaza ko mu bantu barenga miliyoni bafite iki kibazo, abarenga 80.000 gusa ari bo bari bakurikiranwa ku bigo nderabuzima.
Dr Evariste Ntaganda wo muri RBC yabwiye RBA ko kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi mu kumenya ikibazo mbere y’uko gitera izindi ngaruka.
Ati: “Ingamba ni nyinshi Leta yashyizeho […] ni na yo mpamvu dusaba abantu kwisuzumisha hakiri kare.”
RBC ikangurira abaturage, cyane cyane abakuze, gupima umuvuduko w’amaraso buri gihe, nubwo baba bumva nta kibazo bafite, kuko umuntu ashobora kuba awufite atarabona ibimenyetso.
OMS ivuga ko umuvuduko w’amaraso ufatwa nk’ukabije iyo ibipimo byo hejuru bikomeje kuba 140 mu gihe ibyo hasi ari 90 ibizwi nka (140/90 mmHg) cyangwa hejuru. Ubusanzwe ibipimo bigaragaza ko ntakibazo cy’umuvuduko ni 120/80 mmHg. OMS ivuga ko kuwumenya hakiri kare no kuwugenzura bishobora kugabanya ibyago by’indwara zikomeye.









