sangiza abandi

Uko Abanyarwanda bitwaye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye muri Canada

sangiza abandi

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026 nibwo hasojwe ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’Amagare yo gusiganwa mu muhanda, 2026 UCI Road World Championships, yaberaga i Montréal muri Canada kuva tariki 20 Nzeri 2026.

Ku munsi wayo wa 8 ari nawo wari uwa nyuma, Shampiyona y’Isi y’Amagare yasojwe hakinwa icyiciro cyo gusiganwa hagati y’abakinnyi (Road Race) mu cyiciro cy’abagabo ku ntera ya kilometero 273.4.

McNulty Brandon wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika niwe wegukanye iyi Shampiyona nyuma yo gukoresha amasaha 6, iminota 17 n’amasegonda 4.

Yakurikiwe n’Umwongereza Matthews Michael n’umuholandi Mathieu Van de Poel wabaye uwa gatatu mu bakinnyi 58 barangije isiganwa.

Ntamunyarwanda wigeze uhatana muri iki cyiciro muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 yakinwaga ku nshuro yayo ya 99.

Uko abanyarwanda bitwaye

U Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi 15 muri Shampiyona y’Amagare y’uyu mwaka bahatanye mu byiciro bitandukanye.

Ku munsi wa mbere abanyarwakazi bahatanye mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe mu bagore babigize umwuga (Women Elite Individual Time Trial – ITT) maze Nirere Xaveline asoreza ku mwanya wa 37 naho Ingabire Diane arangiriza ku wa 38 mu bakinnyi 47 barangije isiganwa.

Muri ITT mu bagabo babigize umwuga ntamunyarwanda wigeze uhatana.

Ku munsi wa kabiri hakinwe ITT mu cy’iciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bakobwa n’abahungu.

Mu bakobwa, Mwamikazi Jazilla yasoreje ku mwanya wa 39 naho Byukusenge Mariate arangiriza ku wa 43 mu bakinnyi 52 barangije isiganwa.

Mu bahungu, Nshutiraguma Kevin niwe munyarwanda wenyine wahatanye, yasoreje ku mwanya wa 53 mu bakinnyi 67 barangije isiganwa.

Ku munsi wa gatatu hakinwe ITT mu makipe (Team Time Trial Mixed Relay) ariko u Rwanda ntirwahatanye, hanakinwa ITT mu batarengeje imyaka 18 (Junior).

Mu bangavu, Masengesho Yvonne yasoreje ku mwanya wa 45 naho Akimana Donatha arangiriza ku wa 51 mu bakinnyi 57 barangije isiganwa.

Mu ngimbi, Ishimwe Brian yasoreje ku mwanya wa 57 naho Byusa Pacifique arangiriza ku wa 64 mu bakinnyi 69 barangije isiganwa ari nabo bari baritangiye.

Ku munsi wakurikiyeho wo ku wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026, abakinnyi bose bararuhutse ahubwo haterana Inama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

Bukeye bwaho Shampiyona yarakomeje hakinwa icyiciro cyo gusiganwa hagati y’abakinnyi mu bakobwa batarengeje imyaka 23 n’ingimbi zitarengeje imyaka 18.

Mu bakobwa, Mwamikazi Jazilla na Byukusenge Mariate bahatanye muri iki cyiciro bombi ntibabashije gusoza isiganwa ry’intera ya kilometero 134.

No mu ngimbi niko byagenze kuko Ishimwe Brian na Muhawenimana Jonathan bombi ntawabashije kurangiza isiganwa ry’intera ya kilometero 134.

Ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona hakinwe icyiciro cyo gusiganwa hagati y’abakinnyi mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 ku ntera ya kilometero 174.2 n’abangavu batarengeje imyaka 18 ku ntera ya kilometero 80.4.

Nshutiraguma Kevin niwe munyarwanda wenyine wahatanye mu bahungu, ntiyabashije kurangiza isiganwa no mu bangavu Masengesho Yvonne na Akimana Donatha ntibabashije kurangiza isiganwa.

Ku munsi wa karindwi ari nawo wabanzirizaga uwa nyuma, hakinwe icyiciro cyo gusiganwa mu bagore babigize umwuga ku ntera ya kilometero 180.1.

Nirere Xaveline na Ingabire Diane bombi ntawabashije kurangiza isiganwa.

Ushyize ku mpuzandengo, ntabwo abanyarwanda bitwaye neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse ntampinduka igaragara yabayeho ku musaruro bari babonye mu iheruka ya 2025 yabereye i Kigali mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]