sangiza abandi

Orchestre Impala igiye kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe

sangiza abandi

Orchestre Impala, rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda, igiye kongera guhuriza hamwe abakunzi bayo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 imaze itanga ibyishimo binyuze mu muziki.

Iki gitaramo cyiswe “50th Years Anniversary” giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kikazabera muri Camp Kigali, aho Orchestre Impala izataramira abakunzi bayo mu ndirimbo zakunzwe kuva mu myaka ya mbere y’iri tsinda.

Orchestre Impala yashinzwe mu 1975, itangijwe n’abarimo Sebanani André uzwi nka Pépé La Rose, Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose, Gasasira Jean Félix uzwi nka Soso Mado, Gasigwa Abdallatif uzwi nka Tubi Lando na Ngenzi Fidèle uzwi nka Fidèle le Jacard.

Nyuma haje kwiyongeramo abandi bahanzi n’abacuranzi barimo Jean Pierre Karimunda uzwi nka Kariwanjenje na François Rubangura uzwi nka Maître Lubangi, ndetse na Jean Berchmans Semutwa uzwi nka Semu.

Mu myaka ryamamaye cyane, Orchestre Impala mu muziki w’u Rwanda indirimbo zakunzwe n’abatari bake, zirimo “Nkumbuye Umwana Twareranywe”, “Ni Nde Undirije Umwana”, “Zuba Ranjye”, “Cyo Ngwino”, “Mbega Ibyago”, “Aliya”, “Adela Mukasine”, “Anita Mukundwa”, “Nyiramaliza”, “Abagiramenyo”, “J’ai Bien Choisi”, “Annonciata”, “Ese ko Ugiye” na “Goretti”, n’izindi.

Nyuma y’ibihe bikomeye byagejeje Orchestre Impala ku guhagarika ibikorwa, iri tsinda ryaje gusubukura umuziki mu 2013, rishingiye ku baririmbyi bari basanzwe barigize nka Mimi La Rose na Ngenzi Fidèle, ryongeramo abandi bahanzi barimo Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi.

Munyanshoza Dieudonné, uzwi cyane nka Mibirizi, ni umwe mu bahanzi baje kwinjira muri Orchestre Impala nyuma y’uko isubukuye ibikorwa. Izina Mibirizi kandi ryamamaye binyuze mu ndirimbo ye “Mibirizi”, yabaye imwe mu ndirimbo zamumenyekanishije cyane.

Kuva ryasubukura ibikorwa, Orchestre Impala yakomeje gutaramira abakunzi b’umuziki, cyane cyane mu njyana y’igisope, ikomeza kubaka ikiraro hagati y’abakunzi b’umuziki wo hambere n’ab’iki gihe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]