sangiza abandi

Kwizera Hubert Sage yagiye muri APR BBC

sangiza abandi

Umukinnyi w’umunyempano w’umunyarwanda ukiri muto Kwizera Hubert Sage wakiniraga Patriots BBC yamaze kwerekeza muri APR BBC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 wahawe igihembo cy’uwazamuye urwego kurusha abandi muri Shampiyona y’u Rwanda (Most Improved Player) ya 2026 yari amaze umwaka umwe muri Patriots BBC.

Kwizera ukina nka Point Guard yarigaragaje cyane muri uyu mwaka ku buryo byatumye ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu nkuru mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ndetse ni umwe mu bakinnyi bajyanye na RSSB Tigers muri FIBA Intercontinental Cup i Beijing mu Bushinwa.

Uretse Kwizera wakiniye n’andi makipe arimo REG BBC, Kepler BBC na AZOMCO wamaze kwerekeza muri APR BBC, hari n’abandi bakinnyi bakina mu makipe yo mu Rwanda bategerejwe muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Aba bakinnyi barimo Antino Jackson Jr usanzwe ari kapiteni wa RSSB Tigers ushobora kuyisubiramo nyuma y’umwaka ndetse na Garba Chingka Kennedy wakiniraga Patriots BBC wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe (MVP of Regular Season) ndetse n’umwiza mu kugarira muri Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka.

Antino Jackson usanzwe ari kapiteni wa RSSB Tigers ashobora gusubira muri APR BBC
Garba Chingka Kennedy mu nzira zimwerekez muri APR BBC

Photos:

[fluentform id="3"]