sangiza abandi

Dogiteri Nsabii yinjiye mu muziki, atangirira ku ndirimbo ivuga ku buzima bwe

sangiza abandi

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi filime, Nsabimana Eric, uzwi nka Dogiteri Nsabii, yatangiye urugendo rushya mu muziki, asohora indirimbo ye ya mbere yise “Urugendo”, avuga ko ari inkuru y’ibyamubayeho mu buzima.

Dogiteri Nsabii ni umwe mu bamaze imyaka mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, cyane cyane mu rwenya no mu gukina filime. Mu gihe yitegura kuzuza imyaka icumi akora ibyo bikorwa, yahisemo no kwagura impano ze yinjira mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nsabimana Eric yavuze ko “Urugendo” atari indirimbo yakozwe gusa mu rwego rwo kugerageza umuziki, ahubwo ko ishingiye ku buzima bwe bwite ndetse n’inzira yanyuzemo kuva atangira ibikorwa by’ubuhanzi kugeza ubu.

Yasobanuye ko muri iyi ndirimbo yavuze bimwe mu bice by’ingenzi byaranze ubuzima bwe, ariko hari n’ibindi yahisemo kudashyiramo, kugira ngo atagaragaza buri kimwe cyose mu buzima bwe bwite.

Kwinjira mu kuririmba kuri Nsabii, ni ubundi buryo bwo gukomeza kwagura impano ze no gukoresha ubuhanzi mu kugeza ubutumwa ku bantu, nyuma y’imyaka amaze azwi cyane mu gukina filimi no gusetsa.

Photos:

[fluentform id="3"]