U Rwanda rwakiriye Inama Nyafurika ku Ikoranabuhanga mu Buvuzi izigirwamo Ibihugu bya Afurika byakoresha ikoranabuhanga mu buvuzi ku buryo buri Munyafurika agira ubuzima bwiza binyuze mu kubona serivise z’ubuvuzi zihuse.
Ni inama itarangira kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, yitabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye harimo abakora mu nzego z’ubuzima, abashoramari, impuguke, abahanga udushya n’abandi, aho baza kurebera hamwe uko urwego rw’ubuzima rwatezwa imbere ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwakiriye iyi nama mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kuba mu mujishi wo kwihutsiha serivise mu rwego rw’ubuvuzi aho kuri ubu rwishimira ko hari intambwe imaze guterwa muri uru rwego cyane cyane mu kwihutisha serivise zihabwa abaturage.
Mu byo u Rwanda rwagezeho harimo kuba rukoresha indege zitagira abapilote mu gutwara ibikoresho by’ubuvuzi n’amaraso ku mavuriro atandukanye mu gihugu, sisiteme z’ikorababuhanga nka e-Ubuzima, e-Banguka, kuvura umurwayi mu buryo bw’iyakure hakoreshejwe ikoranabuhanga (Telemedicine) n’ibindi.
e-Ubuzima ni sisiteme ikoreshwa mu kubika amadosiye y’abarwayi mu bigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga, bwaje busimbura ubwo kubika amakuru hakoreshejwe impapuro aho bugamije guhuza amakuru y’umurwayi n’indwara mu gihe cya nyacyo.
Ni mu gihe kandi e-Banguka ari uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu gutanga ubutabazi bwihuse ku muturage ukeneye imbangukiragutabara aho yaba ari hose mu gihugu, byatumye igihe byatwaraga ngo umurwayi agerweho n’imbangukiragutabara kiva ku minota 50 kigera ku minota 15.
Kugeza ubu mu Rwanda hari imbangukiragutabara (ambulance) 530 zose zashyizwe mu ikoranabuhanga rya e-banguka.
U Rwanda kandi rwatangije ikigo gikusanya kikanasesengurirwamo amakuru ku buzima, kikagenzurirwamo indwara, serivise z’ubutabazi n’ibindi. Byose bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, avuga ko igihugu gishishikajwe no kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi, bizatuma u Rwanda ruba rufite amakuru yizewe ashobora kugenderwaho mu gufata ibyemezo bikwiye kandi ku gihe.
Yagize ati “ Iyo utazi indwara ago izava, utazi umurwayi icyo arwaye uba umeze nk’uvura mu gicuku amaso afunze. Ni yo mpamvu amakuru mu rwego rw’ubuzima ari ingenzi cyane kuko ni ho umenyera uko uvura umurwayi kandi yazagaruka ukamenya ibyo wamuvuye ubushize. Ayo makuru iyo uhurije hamwe ay’iguhugu cyose ushobora kumenya uko igihugu cyose gihagaze mu buzima.
Hari kandi gahunda yo kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima aho bahawe telefone zibafasha gusuzuma umurwayi ndetse bakanatanga amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwgereza serivise z’ubuvuzi abaturage.
Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rwakiriye iyi nama nyafurika ku ikoranabuhanga mu buvuzi aho mu biganiro bibanziriza iyi nama hasinywe amasezerano hagati y’ibigo n’amabanki yo gutera inkunga abafite imishinga y’ikoranabuganga mu buvuzi bo mu bihugui bitandukanye bya Afurika aho iyo mishinga izafasha abatuye uyu migabane.









