sangiza abandi

Miss Muyango ahanganiye ibihembo na Rocky Kimomo muri Zikomo 2026

sangiza abandi

Umunyarwandakazi Uwase Muyango Claudine ari mu bahataniye ibihembo bya Zikomo 2026, aho yashyizwe mu byiciro bibiri bitandukanye birimo igihembo cy’umushyushyarugamba w’umwaka ndetse n’icy’umuntu w’umwaka wigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Muyango ahatanye mu cyiciro cy’Umushyushyarugamba n’uyobora ibirori w’umwaka wa 2026 aho ari mu cyiciro kimwe n’umugandakazi Evelyn Mic

Muyango ahatanye kandi no mu cyiciro cy’Umuntu w’umwaka wigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga aho ari mu cyiciro kimwe n’umusobanuzi wa filime Rocky kimomo .

Kuba ari mu byiciro bibiri bitandukanye bituma Muyango aba umwe mu Banyarwanda bashobora gutsindira ibihembo muri uyu muhango uhuza abahanzi, abanyamakuru, abayobora ibirori n’abandi bantu bagira uruhare mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga.

Amatora azatangira ku wa 5 Ukwakira 2026, mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo uteganyijwe ku wa 9 Ukuboza i Dar es Salaam muri Tanzania.

Photos:

[fluentform id="3"]