sangiza abandi

Niyonzima Olivier Seif yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Gorilla FC

sangiza abandi

Ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati, amasezerano y’umwaka umwe.

Seif yerekeje muri Gorilla FC nyuma y’amezi atandatu (6) yari amaze adafite ikipe nyuma yo gutandukana na Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka.

Seif ni umukinnyi umenyereye Shampiyona y’u Rwanda ku buryo yitezweho gufasha Gorilla FC kuko yakiniye andi makipe akomeye y’ibigugu mu Rwanda ariyo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali.

Sief wanahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ gusa kuri ubu udaherutse ni umwe mu bakinnyi beza bakina bugarira n’ubwo ajya akunda kugongwa n’ibibazo by’imyitwarire.

Uyu mukinnyi yamaze gutangira imyitozo muri Gorilla FC ndetse ni umwe mu bo izaba yemerewe gukoresha ku mikino y’umunsi wa kane wa Shampiyona, BK Pro League.

Photos:

[fluentform id="3"]