sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yavuze icyatumye u Rwanda n’u Bubiligi basubukura umubano

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kugabanyuka kw’ibikorwa u Bubiligi bwakoraga mu miryango mpuzamahanga bushinja cyangwa busaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, byagize uruhare rukomeye mu gutuma Kigali ibona ko umubano n’iki gihugu ushobora gusubukurwa.

Ku wa 22 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda n’u Bubiligi byatangajeko byasubukuye umubano wa dipolomasi wari warahagaze kuva muri Werurwe 2025, nyuma y’aho ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, Olivier Nduhungirehe na Maxime Prévot, bahuriye i New York mu Nteko Rusange ya Loni.

Nduhungirehe yavugiye ku muyoboro wa Youtube wa Agasaro Kaburaga ko ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) atari cyo cyonyine cyatumye umubano wangirika, kuko u Rwanda n’ibindi bihugu by’u Burayi ndetse na Amerika na byo bifite aho bitandukaniye kuri iki kibazo.

Ati “Mu mwaka umwe n’igice ushize, ibyo u Bubiligi bwakoraga mu miryango mpuzamahanga byari byaragabanyutse kurusha uko byari bimeze mbere. Hari raporo twabonaga y’uko batagifite ubukana nk’ubwa kera mu kwibasira u Rwanda.”

Yavuze ko iri hinduka ryatumye u Rwanda rubona ko bishoboka kongera kubaka umubano, mu gihe ibihugu byombi byakomeza kuganira ku bibazo bitumvikanaho.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’abaminisitiri bombi, u Rwanda n’u Bubiligi byashimiye Qatar ku ruhare yagize mu gutuma impande zombi zitangira kuganira.

Ku wa 22 Nzeri, ibihugu byombi byumvikanye ko bizakomeza ibiganiro ku ngingo bikomeje kutumvikanaho, cyane cyane ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. U Bubiligi bwavuze ko gusubukura umubano bidashatse kuvuga ko bwahinduye imyanzuro yabwo ku bibazo bireba RDC.

Mu rwego rwo gusubizaho umubano usanzwe wa dipolomasi, u Rwanda n’u Bubiligi byemeranyije kongera gufungura ambasade zabyo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kuba u Bubiligi bwarahagaritse ibikorwa byo kwibasira no gusabira u Rwanda ibihano i Burayi biri mu byatumye ibihugu byombi basubukura umubano

Photos:

[fluentform id="3"]