Umukunzi w’umuhanzi Ruti Joel, Ineza Lisa, yagaragaje amarangamutima akomeye amufitiye, avuga ko urukundo bafitanye ari urwo atagikeneye gukabiriza kuko ubwiza bwarwo bugaragarira mu buzima babayeho.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Ineza yavuze ko hari inshuro nyinshi yandikiye abantu batari bakwiye amagambo y’urukundo yabahaga, ariko ko ibyo byose byamufashije kumenya uko yandikira umuntu nka Ruti Joel.
Yavuze ko kenshi yasutse amarangamutima ye mu magambo, ariko nyuma aza gusobanukirwa ko gutegereza kwe kwari impamvu.
Ineza yavuze ko igihe yumvaga yaratakaje atari ubusa, kuko cyamwigishaga uko yakwandika ku muntu w’ingenzi mu buzima bwe.
Yavuze ko buri rukundo yatekerezaga ko rwamubabaje, rwigishaga umutima we kumenya icyo amahoro ya nyayo ari cyo.
Yongeyeho ko buri nkuru y’urukundo yigeze guha agaciro mu buryo bukabije yari iri kumutegurira inkuru ye bwite.
Ineza yavuze ko Ruti Joel ari igice cy’inkuru y’urukundo yamaze igihe yandika, n’ubwo atari azi ko ari we yari yerekejeho.
Yakomeje avuga ko urukundo rwabo atari ikintu agomba kurimbisha cyangwa gukabiriza kugira ngo rube rwiza, kuko ubwiza bwarwo busanzwe buri mu byo basangiye.
Ineza yanavuze ko ubushake n’umwete bya Ruti Joel mu byo akora bituma na we yifuza kurushaho kuba umuntu mwiza, atari ku bwe gusa ahubwo no ku bwabo bombi.
Ineza kandi yashimiye Imana ku bw’umugisha w’amahirwe meza yagize ahura na Ruti Joel, anifuriza umugisha abamutoje umurimo n’urukundo.
Yavuze ko adashobora gusubiza igihe inyuma ngo agarure ibihe yatakaje, ariko ko ubu asobanukiwe impamvu bimwe muri byo byagombaga kubura.
Yagaragaje ko ibyo byose yanyuzemo byamwigishije kuvuga no kwandika ku muntu w’ingenzi kuri we, ndetse bikamufasha kumenya icyo amahoro n’urukundo nyarwo bisobanuye.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Ineza yagaragaje ko ibyo yigeze kwandika byose byamugejeje ku rwego rwo kwandikira Ruti Joel.
Yifurije Ruti Joel ko buri gihe azakomeza kuba mwiza nk’uko ari, ndetse ko buri buryo bwose bw’ubuzima bwe buzakomeza kuba bwiza nk’uko kuba mu buzima bwa Ineza ari umugisha kuri we.








