Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwemeje ko bateganya kubaka hoteli nshya mu Mujyi wa Huye, izunganira izisanzwe mu kurushaho kongera ishoramari mu kwakira abantu, by’umwihariko ku ruhande rwa Kaminuza yakira abarimu n’abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi.
Ni bimwe mu byagarutsweho mu Nama y’Ishoramari “Huye Investment Forum” yabereye i Huye tariki 30 Nzeri 2026, yahuje abashoramari aho bari barikurebera hamwe amahirwe ahari yashorwamo imari, imbogamizi z’igihari n’ingamba zafatwa mu kongera ishoramari rifatika.
Hagaragajwe by’umwihariko amahirwe y’ishoramari ari mu burezi, mu kubyaza umusaruro umubare w’abarenga ibihumbi 18 biga mu mashuri makuru na za Kaminuza enye ziri mu Karere ka Huye, abarimu babigisha, abashakashatsi n’abandi, bose bakenera amacumbi, serivisi zirimo amafunguro n’ibindi.
Ntihirengagijwe n’abandi bagana aka Karere mu bikorwa birimo ubukererugendo, imyidagaduron na siporo, bose bekeneye uburyo bwunganira ubusanzwe bwo kwakira abantu kandi benshi.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) ihafite ishami ryigamo abarenga ibihumbi 13 n’abakozi basaga 600, yafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa iki gitekerezo cy’ishoramari ikoreshehje ubutaka bunini ifite ku itaba, ihiga kubaka Hoteli nshya.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyi hoteli biteganyweije ko yaba iri mu byiciro bitatu, aho yaba iri ku rwego rw’inyenyeri eshatu, enye, ndetse n’eshanu, dore ko ubusanzwe mu Mujyi wa Huye hasanzwe hoteli zifite inyenyeri 2 n’enye ariko nta y’inyenyeri eshanu yari ihari.
Yagize ati “Ni ukunganira izihari, dukoresheje bwa butaka bwacu, twiha na serivisi kuko n’ubundi igihe cyose, abarimu bacu n’abashakashatsi baza hano, abanyamahanga tuzana kwigisha hano, bakenera amacumbi.
Yakomeje agira ati “Twumvaga yaba ari hoteli ifite inyenyeri zitandukanye 3,4,5 ku buryo niba umushyitsi aje ashaka iy’inyenyeri eshanu tumwakira, ushaka iy’inyenyeri eshatu nawe akajyamo.”
Biteganyijwe ko niyuzura izahabwa abayicunga igatanga inyungu kuri Kaminuza n’Igihugu muri rusange.
Ureste Hoteli, Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje ko umubare w’abanyehsuri bayigamo ari amahirwe y’ishoramari ku buryo hekenwe kubakwa amacumbi bacumbikamo, ndetse na serivisi zijyana nayo.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko mu banyeshuri barenga ibihunbi 13 biga muri iri shami ryayo riri i Huye, ibasha gucumbikira ibihumbi bine gusa, bityo ko hakenewe ishoramari mu kubaka amacumbi mashya afite ibyangombwa byose.
Yagize ati “Abasigaye bose birwanaho hanze mu macumbi atagezweho, mu mazu y’abantu. Uwo ariwe wese watekereza gushora mu macumbi, urwunguko rurizewe.”
Yavuze ko Kaminuza y’u Rwand ifite ubutaka buhagije ku buryo yakorana n’umushoramari igatanga ubutaka, na we akubaka cyangwa se bagafatanya bitewe n’uko bumvikanye. Avuga ko ayo macumbi yakwinjiza kuko yaba afite na serivisi zindi zijyana nayo, zirimo, iz’imyidagaduro, ubucuruzi, aho kogoshera abantu, amafunguro, n’ibindi.
Ati “Umushoramari waba ufite umushinga mwiza uhura n’izo ntego za Kaminuza, yaza tukaganira, wenda tukaba twamuha ubutaka kikaba aricyo gishoro cyacu agashyirhao icyo gikorwa, cyangwa tukaganira icyo twasabwa kugirango tujyane muri uwo mushinga.”
Kaminuza y’u Rwanda isanzwe mu ishoramari kuko inafite ibigo bibiri byayo, ari byo UR Holding na UR Engineering.









