Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro by’amatike yo ku mukino wa gicuti Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakiramo iya Kenya ‘Harambee Stars’, aho itike ya make ari 2,000 Frw naho iya menshi ikaba miliyoni 1 Frw.
Uyu mukino wa gicuti uzakinwa ku wa Mbere, tariki 5 Ukwakira 2026, muri Stade Amahoro, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).
U Rwanda ruzakina uyu mukino mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rwatangiye neza rutsinda imikino ibiri ya mbere, ndetse no kugira ngo rudapfusha ubusa iminsi isigaye ngo ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu (International Break) kirangire.
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wabaye muri 2021, icyo gihe Kenya yatsinze u Rwanda ibitego 2-1.
Ni mu gihe ubwo u Rwanda ruheruka kwakira Kenya muri 2021, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.
Ikipe y’Igihugu ya Kenya iheruka gukinira mu Rwanda muri Werurwe ubwo yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda muri FIFA Series 2026 ariko byarangiye amakipe yombi adahuye kuko Kenya yaviriyemo muri 1/2.
U Rwanda rumaze iminsi rwitwara neza kuko kugeza ubu rumaze gutsinda imikino 4 ikurikirana.
URUGENDO RUGANA INTSINZI RUTEGURWA MU NGUNI ZOSE!
— Rwanda FA (@FERWAFA) October 1, 2026
Amavubi🇷🇼 agiye kugaruka mu kibuga. Azahura na Harambee Stars ya Kenya🇰🇪 mu mukino wa gicuti.
📅 Kuwa Mbere, 5 Ukwakira 2026
⏰ 18:00
🏟️ Amahoro Stadium
Gura itike;
*939*3*2#https://t.co/3U6jypC6nj pic.twitter.com/loAuwsbU4g








