Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda, Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, batsinzwe ikizamini cy’imbaraga (Fitness Test) gikorwa mu rwego rwo kugenzura ubushobozi bw’abasifuzi mbere yo gukomeza imirimo yo ku rwego mpuzamahanga.
Iki kizamini gisanzwe gikorwa n’abasifuzi mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, hagamijwe kureba niba bafite ubushobozi bw’umubiri bukenewe kugira ngo bakomeze gusifura imikino yo ku rwego mpuzamahanga.
Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Jean Claude “Cucuri” bari mu basifuzi b’Abanyarwanda bari ku rutonde mpuzamahanga rwa FIFA mu 2026. FIFA yemeje abasifuzi 18 b’Abanyarwanda bari kuri uru rutonde, aho Twagirumukiza na Cucuri bari mu basifuzi bo hagati.
Twagirumukiza amaze imyaka myinshi ku rwego mpuzamahanga, kuko FIFA imugaragaza nk’umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2013.
Ishimwe Jean Claude na we ni umwe mu basifuzi b’Abanyarwanda bafite uburambe ku rwego mpuzamahanga, aho FIFA imugaragaza nk’umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2015.










