Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko leta ntacyo iri guteganyiriza abafungiwe inganda zengaga inzoga zakuwe ku isoko avuga ko icyo leta ihangayikiye ari ubuzima bw’abaturage bwari buri mu kaga kubera inzoga z’ibyuma zitujuje ubuziranenge.
Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amatageko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari.
Depite Mukabunani Christine yabajije niba hari icyo Leta iteganya gukora ku bakoraga inzoga zakuwe ku isoko bari barashoyemo imari harimo abari barafashe inguzanyo mu mabanki.
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko icyo atari cyo gihangayikishije kuruta ubuzima bw’abantu izo nzoga zangizaga.
Yatanze urugero rw’abantu batumizaga Ethanol ikoreshwa mu nzu zogosha (salon de coiffure) hanyuma bakazikoresha mu biribwa hanyuma abantu bagahuma abandi bagapfa.
Yagize ati “Dukwiye guhangayikishwa n’uko uyu muntu yafashe amafaranga muri Banki? cyangwa dukwiye guhangayikishwa n’uko hari umwana wabaye impfubyi cyangwa umugore wabaye umupfakazi kubera ko umugabo yanyoye ziriye nzoga? Icyakaduhangayikishije ni ubuzima bw’abo bantu kuruta uwo wagiye gushaka amafaranga anyuze mu buryo buhabanye n’ibyo yemerewe gukora.”
Minisitiri Nsengiyumva yasobanuye ko mu nganda zose zafunzwe ntarwarenganyijwe kuko zose zari zifite amakosa zakoze kandi hari izigikora kuko ntamakosa zifite.
Yagize ati “ Ntaruganda rwafunzwe rudafite icyo ruregwa, inganda zitari zifite amakosa nka SKOL na BRARIRWA zarasigaye ariko nazo twarazigenzuye nyuma. Rero urwitwazo rwo kuvuga bacuruje bafite ibyangombwa byo gucuruza urwo rwo ngira ngo mbabwire ko atari yo. Kuko buri ruganda rwose rwafunzwe rwari rufite amakosa ahabanye nibyo basinyiye bajya guhabwa ibyangombwa.”
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko igihe nikigera, gukora inzoga bizakomeza ariko bigakorwa mu murongo mushya Leta izashyiraho utuma bakora ibyemewe n’amategeko.
Yagize ati “Nta mpamvu yo kugira inganda zikora inzoga z’ibyuma (liquor) 250, aho icupa ry’amazi n’igikombe cy’amata bihenze kuruta icupa ry’icyuma.”
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko abari mu nkiko bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ibyuma abazatsinda bazashaka ibindi bakora byemewe bagashoramo imari.









