Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro za Senateri Gasamagera Wellars na Depite Ben Niyonshuti binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Amb. Gasamagera yatowe nk’Umusenateri uhagarariye Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki asimbuye Donatille Mukabalisa witabye Imana.
Ni mu gihe Ben Niyonshuti we, yatorewe guhagararira urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite asimbuye Venuste Icyitegetse weguye.
Perezida Kagame yabasabye kuzuza neza inshingano barahiriye, abibutsa ko zikomeye ariko zidatandukanye cyae n’izo barimo kuko byose ari ugukorera Igihugu n’abanyarwanda.
Ati “Inshingano zisanzwe zizwi. N’uje mu Nteko bwa mbere haba hari izindi nshingano yari arimo, bigatuma byumvika ko byose ari ugukorera Igihugu cyacu.”
Yavuze ko gukora izo nshingano neza bigomba kujyana n’imyifatire abayobozi bakwiye kugira, bitari ugukurikiza amategeko gusa, anabibutsa ko haba hari ibibazo bikwiye gukemurwa batagomba kurebera.
Ati “ Ibishoboka gukemurwa bikwiye kuba bikemurwa bikava mu nzira, ibigoranye bigashakirwa umuti abantu bagafatanya.”
Perezida Kagame yifurije Amb. Wellars Gasamagera na Ben Niyonshuti kuzagira imirimo myiza mu nshingano batangiye.
Ati “Mbifurije akazi keza, namwe muzakore ibishoboka kugirango mwuzuze neza ako kazi.”







