Ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro amasomo ku banyeshuri batangiye kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi bwa Gisirikare (Defence College of Health Sciences) rifite icyicaro mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako.
Gufungura iri shuri ni intambwe ikomeye mu gushimangira uburezi bwihariye mu buvuzi bwa gisirikare no guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abakora mu rwego rw’ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko iri shuri rizahuza ubumenyi bwa gisirikare n’ubuvuzi bugezweho, rikaba rigamije gutegura inzobere mu by’ubuzima mu gisirikare kugira ngo zishobore gukora mu bihe n’ahantu hatandukanye ibikorwa bya gisirikare bibera.
Yagize ati: “Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi bwa Gisirikare rigamije guhuza ubumenyi bwa gisirikare n’ubunyamwuga mu buvuzi. Rizaba ikigo cy’ibanze mu gutanga uburezi bwihariye mu buvuzi bwa gisirikare, aho ubumenyi n’ubushobozi mu buvuzi bizahuzwa n’ubuvuzi bukenerwa mu gihe cy’amahoro ndetse no mu bihe bigoye by’imirwano.”

Minisitiri Marizamunda yavuze kandi ko ishingwa ry’iri shuri rigaragaza ubushake bwa Guverinoma bwo gukomeza guteza imbere uburezi mu buvuzi no kunoza serivisi z’ubuzima zihabwa abasirikare.
Yagaragaje kandi uruhare iri shuri rizagira mu bushakashatsi, guhanga udushya no guteza imbere ubushobozi bw’ubuyobozi mu bijyanye n’ubuvuzi bwa gisirikare. Yavuze ko rizaba ikigo gitangirwamo amahugurwa yisumbuye mu buvuzi.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko guteza imbere uburezi mu buvuzi bwa gisirikare bizafasha mu kongera ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwo kwitegura no guhangana n’ibikenewe mu bikorwa bya gisirikare bigenda bihinduka.
Mu butumwa yahaye abanyeshuri bagize icyiciro cya mbere cy’abiga muri iri shuri, Minisitiri Marizamunda yabashimiye kuba abambere bagize uruhare mu itangizwa ry’iri shuri, abasaba gukoresha neza amahirwe bafite no kwitegura guhangana n’inzitizi bazahura na zo.
Yagize ati: “Muri abambere batangije iri shuri. Icyemezo mwafashe cyo gukorera igihugu cyanyu binyuze mu rwego rw’ubuvuzi mu gisirikare kirashimishije, nubwo inzira iri imbere izaba irimo imbogamizi ariko izanababera isoko ya byinshi muzageraho.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi bwa Gisirikare, Yeshigeta Gelaw, yavuze ko iri shuri rizibanda ku gutegura inzobere mu buvuzi bwa gisirikare zifite ubushobozi buhagije, hibandwa ku mitsindire myiza mu mashuri, ubunyamwuga, ubushakashatsi no guhanga udushya.
Yagize ati: “Uyu munsi ntabwo dufungura gusa ishuri rishya. Turatangiza uburyo bushya ku Rwanda, bushingiye ku kuba indashyikirwa mu burezi, serivisi, ubushakashatsi no guhanga udushya. Dutangiye urugendo rugana ahazaza dufite intego ikomeye kandi idasubirwaho yo kugira ngo iri shuri ribe rimwe mu mashuri makuru y’ubuvuzi akomeye muri Afurika.”
Itangizwa ry’Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi bwa Gisirikare ryafunguye paji nshya mu burezi bw’ubuvuzi bwa gisirikare mu Rwanda, aho rizatanga urubuga rwo guteza imbere ubushobozi bwihariye mu buvuzi, bigamije guteza imbere imibereho n’ubuzima by’abasirikare no gukomeza ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwo kwitegura no gukora neza inshingano zazo.









