sangiza abandi

Dafroza Gauthier wahirimbaniye ko abakozi Jenoside babiryozwa yitabye Imana

sangiza abandi

Dafroza Gauthier  wahirimbaniye ko abacyekwaho Uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bashyikirizwa ubutabera bagakurikiranwa, yitabye Imana azize uburwayi. 

Dafroza wapfuye ku myaka  72,  yagize uruhare mu gutuma abakoze Jenoside bari bihishe mu Bufaransa bashyikirizwa ubutabera bakabiryozwa.

Azwiho cyane kandi kuba we n’Umugabo we  Alain Gauthier barashinze umuryango wakusanyije ibimenyetso n’ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa, witwa Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR).

Kubera ibyo bikorwa bye by’Indashyikirwa, tariki 18 Ugushyingo 2017,  yahawe na Perezida Kagame impeta y’ishimwe yitwa “Igihango” mu kumushimira. 

Dafroza yavukitse mu 1954, mu cyahoze ari Butare.Yashakanye na  Alain Gauthier w’Umufaransa, wigishaga mu Rwanda baza no kujyana iwabo ari na ho bari igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. 

Nubwo atari ahari, ariko Jenoside yahitanye abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

Nyuma ya Jenoside, Dafroza n’umugabo we biyemeje guharanira ko abayigizemo uruhare badakomeza kwidegembya, batangira urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 ari na bwo nyine bashinze  CPCR.

Mu byo Dafroza n’Umugabo we bakora, harimo kumenya aho abakekwaho Jenoside baherereye mu Bufaransa, kujya mu Rwanda gushaka ibimenyetso aho ibyaha byakorewe, kuganira n’abarokotse ndetse n’abafunzwe no gutegura amadosiye ashyikirizwa ubutabera.

Dafroza yoroherezaga ubutabera kuko yagize uruhare mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z’Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza. Dafroza yabonaga ubutabera nk’uburyo bwo gusubiza agaciro abazize Jenoside.  

Uretse gukurikirana abakekwaho Jenoside, bajyaga no mu mashuri na za kaminuza gusobanurira urubyiruko amateka yayo, bagatanga umusanzu mu kuyabungabunga no kurwanya abayahakana. 

Dafroza Gauthier wahirimbaniye ko abakozi Jenoside babiryozwa yitabye Imana

Photos:

[fluentform id="3"]