Umugororwa umaze amezi 10 afungiye mu Igororero rya Muhanga yagerageje kuritoroka umugambi uramupfubana, afatwa akimara gusimbuka igipangu.
Byabaye mu masaha ya saa tanu (11h) zishyira saa sita z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Ukwakira 2026.
Uyu mugororwa witwa Nduwayezu Longin uvuka i Kamonyi, yari yarafunzwe tariki 23 Ukuboza 2025, akurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
Nduwayezu yagerageje gutoroka aciye ahasanzwe hari ikiraro cy’inka, yurira igipangu ariko akimara gusimbuka asanga abari ku burinzi iryo joro bari maso, baburizamo umugambi we.
Mu kumukanga ngo adakomeza kwiruka akabacika, barashe mu kirere amasasu agera kuri 5. Bakimara kumufata, yasubujwe mu igororero mu gihe hategurwa dosiye ye ngo hakurikizwe icyo amategeko ateganya ku mugororwa wagerageje gutoroka igororero.
Bigenda bite iyo umuntu atorotse igororero?
Mu Rwanda, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange n’Itegeko rigenga serivisi z’igorora biteganya ko gutoroka cyangwa kugerageza gutoroka igororero (gereza) cyangwa kasho ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Iyo umugororwa cyangwa imfungwa wagerageze gutoroka afashwe, ahanishwa ibihano bishya byisumbuye ku gihano yari asanganywe.
Iyo umugororwa cyangwa imfungwa yatorotse mu buryo busanzwe (nta rugomo cyangwa uburiganya bukabije), ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).
Iyo utorotse abanje guca icyuho (kumena inzu/uruzitiro), gutanga ruswa, cyangwa gukoresha ikiboko (urugomo), ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) na miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo mu gutoroka hakoreshejwe intwaro, ibiturika, cyangwa imiti isinziriza, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).
Iyo umugororwa wagerageze gutoroka afashwe, ahita asubizwa mu igororero agakorerwa dosiye nshya igashyirkizwa inzego z’ubutabera. Igihano gishya cy’igifungo akatiwe n’urukiko ku cyaha cyo gutoroka gihita cyiyongera ku gihano yari arimo.









