Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB) rwizeza ko Umunsi wa Mwarimu usanze hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura imibereho ye, kandi ko hakomeje gutekerezwa ibyanozwa kugira ngo arusheho gutera imbere aterwe ishema no kurerera u Rwanda.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2026, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, hagamijwe gukomeza guhesha umwuga wa mwarimu agaciro, kumushimira ku ruhare agira mu burezi no mu iterambere ry’igihugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere, no gutegura ahazaza hacu.”
Uyu munsi wizihizwa mu Rwanda ku nshuro ya 25, urizihizwa mu Gihugu hose ku rwego rwa buri Karere, aho hatoranywa umurenge umwe, ariko no mu yindi mirenge hakaba ibyo birori.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Léon, avuga ko bakomeje kureba icyateza imbere umwarimu kuko afite inshingano zikomeye ku gihugu.
Ati “Iyo turebye umwarimu haba mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye ni umwarimu uba ukeneye kubaho neza, akagira aho atura, kwegera umuryango,. Ibyo byose ni ibyo turebera hamwe tureba uburyo umwarimu yatera imbere.”
Mugenzi yavuze ko ibyo bateganya gukorera mwarimu biri muri gahunda ndende ya Guverinoma y’u Rwanda y’uko umukozi wese wa Leta agomba kubaho neza agakora neza, ariko by’umwihariko mwarimu kuko inshingano ze zikomeye zikwiye umwihariko.
Ati “Ntabwo twicaye. Abarimu bamenye ko tuticaye tuguma dutekereza ibyabateza imbere.”
Mu Rwanda, gahunda zo guteza imbere mwarimu ziri mu nzego z’ibanze z’iterambere ry’uburezi bushingiye ku mibereho myiza n’ubushobozi bw’abarimu. Guverinoma y’u Rwanda yongereye umushahara w’abarimu ku kigero gishimishije.
Mu rwego rw’imari, bashyiriweho serivisi z’imari mu Umwalimu SACCO zibafasha mu iterambere ryabo binyuze mu kubitsa no kugurizwa muri iyi koperative yabo.
Mu Kunoza amahugurwa no guteza imbere uburezi bufite ireme, inzego z’uburezi zashyize imbaraga mu guha impamyabumenyi n’amahugurwa abarimu bose batari bafite impamyabushobozi z’uburezi, ku buryo ubu hafi ya bose bafite ubumenyi n’impamyabumenyi bijyanye n’umwuga.
Nubwo bishimira ibi byose, mu bihe bitandukaney bakunze kugaragaza ibigikeneye kurebwaho, harimo icyifuzo cy’uko hajyaho iguriro ryihariye rya mwarimu (Mwarimu shop) nk’uko abo mu nzego z’umutekano nk’abasirikare na Polisi zarigezeho.
REB igaragaza ko u Rwanda rufite abarimu barenga ibihumbi 110 bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.








