sangiza abandi

Abagororwa 526 basabwe kwirinda isubiracyaha mbere yo gusubira mu miryango

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangije icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, yitabiriwe n’abagororwa 526, bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano bitarenze 31 Ukuboza 2026.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 5 Nzeri 2026 mu Igororero rya Nyamasheke.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Alice Kayumba, yasabye abagororwa bayitabiriye gukurikira bashishikaye inyigisho bateguriwe kuko zizabafasha ubwo bazaba basubiye mu buzima busanzwe.

Kayumba yababwiyeko aya mahugurwa azabafasha; kumva neza uruhare rwabo mu kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside no gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu.

Ybabwiye ko kandi azabafasha  kumva neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, haba kuri bo, ku miryango yabo, ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Igihugu muri rusange, ndetse no gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu.

Aya mahugurwa kandi azafasha aba bagororwa kurenga ipfunwe baterwa n’ibyaha bakoze, kubohoka no kwisanzura mu muryango bakomerejemo ubuzima, gusaba imbabazi z’ibyaha bakoze no gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro, ndetse no kubana n’abandi neza.

Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, DCG Theos Badege, yasabye aba bagororwa kwirinda isubiracyaha, baharanira kutazongera gufungwa.

Yagize ati “Nta zina ry’umugororwa dufite aha ngaha twifuza ko rizongera kugaruka mu bitabo bya RCS. Mubiharanire kuko birashoboka.”

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagororwa b’abagabo 526 baturutse mu magororero atandukanye, akaba azasozwa tariki 28 Ukwakira 2026.

Abagororwa 526 bahamijwe uruhare muri Jenoside batangiye amahugurwa ku bumwe n’ubudaheranwa
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Alice Kayumba, yasabye abagororwa kuzakurikiza inyigisho bagiye guhabwa
Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, DCG Theos Badege, yasabye aba bagororwa kwirinda isubiracyaha, baharanira kutazongera gufungwa.

Photos:

[fluentform id="3"]