Hari igihe ufungura imbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat n’izindi ugamije kureba ubutumwa bumwe cyangwa amashusho make, ariko ugashiduka umaze nyuma iminota 30, isaha cyangwa amasaha menshi kuri telefoni.
Ibi ntabwo biterwa gusa no ku kuba umuntu yakoresheje telefoni cyane, ahubwo ni uburyo imbuga nkoranyambaga zateguwe kugira ngo zikomeze kukwereka umuntu ibintu bikurura amaso yawe kandi bikagutera gukomeza kureba.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu usanzwe akoresha TikTok iminota 95 ku munsi kuri uru rubuga. Mu gihe ku rubyiruko bugaragaza ko bamara hagati y’amasaha 5 na 8 ku munsi kuri izi mbuga.
Bwasanze uburyo umuntu areba ibyo urubuga rumuha nk’amashusho, igihe ayareba, niba ayarangiza cyangwa ahita akomeza, ibyo akunda ndetse n’ibyo akurikira byose bigenderwaho mu gutanga amakuru afasha sisiteme kumenya ibyo ashobora gukomeza kureba.
Algorithm itangira kukwiga utabizi
Iyo urebye videwo kugeza irangiye, ukongera ukayireba, hanyuma indi ukayisimbuka nyuma y’amasegonda make cyangwa ukamaraho igihe utayisimbutse, ibyo byose bishobora kuba ibimenyetso kuri algorithm mu guhitamo amashusho iguha.
Ubushakashatsi bw’ikinyamakuru The Wall Street Journal bwerekanye ko algorithm ya TikTok isabwa gusa hagati y’iminota 40 n’amasaha 2 ngo ibe imaze kumenya neza ibyo ukunda, ibyo ufitimo intege nke no mu buryo bw’imyizerere, kugira ngo ihite itangira kuguha amashusho cyangwa amafoto atuma ukomeza kureba.
Niba uhagaritse urutoki imbanzirizamashusho ukahamara amasegonda 3 gusa ukazamura, algorithm ihita imenya ko icyo kintu utagishaka cyane. Ariko iyo uyirebye yose (ndetse ukayisubiramo), ihita igushyira mu cyiciro cy’abakunda ayo mashusho.
Mu bushakashatsi bwakozwe ku buryo TikTok igenera umuntu ibyo areba, bwasanze gukurikira konti (follow), gukunda amashusho (like) ndetse n’imyitwarire yo kureba videwo bigira uruhare mu guhindura ibyo umuntu akomeza kubona.
Ibi bivuze ko umuntu ashobora gutangira areba videwo imwe y’imyidagaduro, ariko nyuma algorithm ikamenya ko akunda imikino, ubuzima, urwenya cyangwa inkuru runaka, maze igatangira kumushyiriraho urukurikirane rw’amashusho ajyanye na byo.
Ni yo mpamvu ibyo ugenerwa kureba (feed) bitandukanye n’iby’undi muntu, nubwo mwaba mukoresha urubuga rumwe.
Imwe mu mbaraga zikomeye z’izi mbuga ni uko zidategereza ko umuntu ajya gushaka indi videwo.
Ubwonko bwawe buba butazi niba videwo ikurikira iri bube ari nziza cyangwa ari mbi. Uku kudapfa kumenya igikurikira bituma ubwonko burekura umusemburo wa Dopamine utera ibyishimo bigatuma ukomeza kuzzamura “scroll” utegereje izindi.
Kuri TikTok n’izindi mbuga zikoresha amashusho magufi (short-form videos), uzikoresha ashobora gukomeza kujya azamura gusa, videwo imwe igakurikirwa n’indi, nta mwanya munini unyuzemo kandi zose zijyanye n’ibyo umuntu yibandaho cyangwa ashishikarira kureba.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuzima Journal of Primary Care & Community Health bwerekanye ko imikorere ya TikTok ituma umuntu yinjira mu cyitwa “Flow Experience”. Ubu ni uburyo ubwonko bwinjira mu cyiciro cyo guhuga cyane no gutakaza kwibuka ibyo wari urimo ku buryo uba utacyumva n’urusaku rw’abantu bari iruhande rwawe.









