sangiza abandi

Mu Rwanda 38% by’abagize Guverinoma ni abagore: Iby’ingenzi wabamenyaho

sangiza abandi

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byubahiriza ihame ryo kugira umubare w’abagore benshi mu nzego za leta zitandukanye ndetse bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye mu gihugu.

Uruhare rw’abagore mu buyobozi ni kimwe mu byagiye bishimangirwa mu Rwanda, aho Itegeko Nshinga riteganya ko abagore bagomba kugira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifata ibyemezo.

Mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bari mu nshingano kugeza ku wa 8 Ukwakira 2026, abagore bagize 38%, barimo batandatu bayoboye za Minisiteri.

Muri rusange, Guverinoma y’u Rwanda igizwe n’abayobozi 36 barimo Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri 20, Abanyamabanga ba Leta 12 barimo batandatu b’abagore, ndetse n’Abayobozi b’Urwego rw’Iterambere (RDB) n’urw’Imiyoborere (RGB) byashyizwe ku rwego rwa za minisiteri.

Muri iyi nkuru, turarebera hamwe abagore bagize Guverinoma y’u Rwanda, inshingano bafite n’iby’ingenzi wabamenyaho birimo amateka n’imirimo bakoze mbere yo kwinjira muri Guverinoma. By’umwihariko, turibanda kuri ba Minisitiri 6 b’abagore u Rwanda rufite.

1.Ines Mpambara

Ines Mpambara, ni Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, kuva muri Gashyantare 2020. Ashinzwe kureba ko imirimo y’Inama y’Abaminisitiri ikorwa neza kandi inyuze mu mucyo, akanareba ko habayeho ibiganiro bihagije mbere y’uko hafatwa ibyemezo bya politiki.

Mbere yo guhabwa izi nshingabo, Ines Mpambara, yari amaze imyaka irenga 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika kuva mu 2011. Yanakoze kandi muri Minisiteri y’Ubuzima. Yigeze kuyobora Ikigo gishinzwe Itumanaho mu Buzima (Rwanda Health Communication Centre), ndetse yanabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu 2024,  yahawe igihembo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nk’umwe mu bakozi ba Guverinoma bagira uruhare mu koroshya itumanaho hagati y’inzego za Leta n’abaturage.

2.Nelly Mukazayire

Nelly Mukazayire, ni Minisitiri wa Siporo mu Rwanda kuva mu Ukuboza 2024, inshingano yagiyemo asimbuye Nyirishema Richard. Mukazayire, yari amaze amezi atatu ari Umunyamabanga Uhoraraho muri iyi Minisiteri.

Mbere yo kuza muri MINISPORTS, Nelly Mukazayire yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), aho yibandaga cyane ku bukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga n’ishoramari.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB (Rwanda Convention Bureau). Nelly Mukazayire, yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Biro bya Perezida wa Repubulika, inshingano yamazemo imyaka 10.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu (Economic Policy Management), yakuye muri Kaminuza ya Makelele.

3.Ingabire Musoni Paula

Ingabire Musoni Paula ni Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT). Ni Minisitiri kuva mu Ukwakira 2018.

Yize amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge, kaminuza ayikomereza mu ryitwaga Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), ubu ni rimwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda (CST).

Muri KIST yize ibijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Science), icyiciro cya gatatu cya kaminuza agikomereza mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts muri Leta zunze ubumwe za Amerika, arangiza muri Nyakanga 2018.

Yakoze imirimo ahantu hatandukanye harimo muri RITA (Rwanda Information Technology Authority), aho yari ashinzwe gukorana n’abikorera mu by’ikoranabuhanga, ahakora mu gihe cy’imyaka ibiri, aza kugirwa Umuyobozi ushinzwe imishinga.

Iki kigo cyaje kwimurirwa muri RDB, aho yakoze mu nshingano zirimo izo kuba Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga.

Mu 2020, Ingabire Paula, yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi bakiri bato ariko bahanzwe amaso kubera inshingano n’ubushobozi bafite. Rwakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum,

4. Dr. Arakwiye Bernadette

Dr. Arakwiye Bernadette, ni Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, umwanya yashyizweho na Perezida Paul Kagame ku wa 24 Nyakanga 2025.

Dr. Arakwiye ni umuhanga n’umushakashatsi mu bijyanye n’ibidukikije, ivugururwa ry’amashyamba n’ubutaka, ndetse n’ikoranabuhanga mu gukoresha amashusho ya satellite (Remote Sensing & GIS).

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’Ubumenyi bw’Isi yakuye muri Letza Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’iy’icya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’ibidukikije, yakuye mu Bwongereza.

Mbere y’uko agirwa Minisitiri, Dr. Bernadette Arakwiye yakoze izindi nshingano zikomeye mu bigo mpuzamahanga. Yakoze mu Kigo cyitwa World Resources Institute (WRI), aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda zo kuvugurura ubutaka n’amashyamba muri Afurika (Senior Manager for Africa Restoration Programs).

Yanakoze nk’umusesenguzi w’amakuru ajyanye n’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima (Ecosystem Services Data Analyst) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

5. Judith Uwizeye

Judith Uwizeye ni Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda kuva tariki 10 Kamena 2026. Ni inshingano yari asubiyemo kuko yayoboye MIFOTRA hagati ya 2014 na 2017. Uwizeye yanabaye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Mategeko Mpuzamahanga y’Ubukungu n’Ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi.

Yabaye Umwarimu Wungirije mu bijyanye n’Amategeko Agenga Imibanire y’Abantu ku giti cyabo, mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

6. Uwimana Consolee

Uwimana Consolee, ni Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), kuva muri Kamena 2024.

Mu zindi nshingano yakoze, yabaye Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango RPF-Inkotanyi, akaba ari we mugore wa mbere wari atorewe uyu mwanya mu mateka y’iri shyaka.

Yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, muri Sena ya kabiri, kuva mu 2012 kugeza mu 2020.

Mu gihe yari muri Sena, Hon. Uwimana yakoze inshingano zitandukanye, zirimo kuba Visi Perezida wa Komisiyo Ihoraho ya Sena ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imari.

Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP), ndetse aba Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe Kurwanya Jenoside (AGPF).

Yahagarariye kandi Ishami ry’u Rwanda ry’Ihuriro ry’Abadepite bo muri Afurika barwanya Ruswa (APNAC) mu Rwanda muri Africa no ku rwego rw’akarere.

Mbere yo kujya muri Sena, yakoze mu bigo by’imari bitandukanye, birimo BACAR na BPR, aho yakoze mu myanya itandukanye.

Guverinoma ifite abanyamabanga ba Leta 12 barimo 6 b’abagore

Uretse aba ba Minisitiri batandatu, hari abandi bagore bari muri Guverinoma nk’abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zitandukanye.

Aba, barimo Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi; Dr. Usta Kaitesi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga; na Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Hari kandi Kayisire Marie Solange, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta ndetse na Dr. Solange Uwituze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Mu bandi, harimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Picard Uwicyeza, ndetse n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Juliana Muganza.

Uruhare rw’abagore muri Guverinoma n’izindi nzego zifata ibyemezo rugaragaza intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburinganire no guha abagore amahirwe yo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu. U Rwanda rufite 63.75% by’abagore mu Mutwe w’Abadepite, na 46.2% by’abagize Sena.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu buyobozi, imibare y’isoko ry’umurimo igaragaza ko hakiri icyuho mu kubona amahirwe angana. Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, igipimo cy’abagore bafite akazi ugereranyije n’abaturage bose bari mu kigero cyo gukora cyari 46.6%, ugereranyije na 61.8% ku bagabo, mu gihe ubushomeri bwari 15.5% ku bagore na 11.6% ku bagabo.

Photos:

[fluentform id="3"]