sangiza abandi

Christopher na Nel Ngabo bagiye gutaramira Abanyarwanda baba muri Canada

sangiza abandi

Abahanzi nyarwanda Christopher na Nel Ngabo bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo kizabera i Ottawa muri Canada, mu rwego rwa Rwanda Convention Canada 2026, ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 10 Ukwakira 2026, kikazabera muri Rogers Centre Ottawa, aho aba bahanzi bazasusurutsa abazacyitabira binyuze mu ndirimbo zabo.

Rwanda Convention Canada 2026 ni igikorwa kigamije guhuza Abanyarwanda baba muri Canada, kikabaha umwanya wo gusabana, gusangira umuco no gukomeza umubano hagati yabo n’inshuti z’u Rwanda.

Christopher ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe mu muziki, mu ndirimbo zirimo Iri Joro, Habona na Simusiga. Nel Ngabo na we ni umwe mu bahanzi bagezweho, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Byakubaho na Nzahinduka.

Iki gitaramo ni kimwe mu  bikorwa bitandukanye bifasha Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza gusigasira umuco wabo no kuwugeza ku rubyiruko rukurira hanze y’u Rwanda.

Christopher ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe mu muziki, uzwi mu ndirimbo zirimo Iri Joro, Habona na Simusiga.
Nel Ngabo na we ni umwe mu bahanzi bagezweho, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Byakubaho na Nzahinduka.

Photos:

[fluentform id="3"]