sangiza abandi

Mark Harrison yatandukanye na Kiyovu Sports

sangiza abandi

Umutoza w’Umwongereza, Mark Harrison, yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma y’igihe gito ayitoza kuko yari atararenza amezi atatu atoza iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Mark Harrison asize ahesheje iyi kipe batazira Urucaca igikombe cya FERWAFA Super Cup cya 2026, ariko urugendo rwe muri shampiyona ya BK Pro League rugarukira ku mikino itatu gusa.

Mark Harrison yageze muri Kiyovu Sports afite inshingano zo gufasha iyi kipe kongera guhatanira imyanya myiza muri shampiyona y’u Rwanda, ariko ubufatanye bwe na yo ntibwamaze igihe kirekire nk’uko byari byitezwe.

Mu gihe gito yamaze muri iyi kipe y’i Nyamirambo, yayifashije kwegukana igikombe cya FERWAFA Super Cup cya 2026, itsinze Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Icyakora, intangiriro za shampiyona ntizagenze neza, kuko Kiyovu Sports yatsinzwe na Gorilla FC na Musanze FC, itsinda Bugesera FC igitego 1-0.

Nyuma y’imikino itatu Harrison yatandukanye na Kiyovu Sports, amakuru yatangajwe avuga ko yari ku mpamvu ze bwite, nubwo hari n’ibindi byavuzwe ku bibazo by’amikoro byugarije iyi kipe. Icyakora, impamvu nyakuri yatumye batandukana ntiyasobanuwe mu buryo burambuye n’impande zombi.


Umutoza w’Umwongereza, Mark Harrison, yatandukanye na Kiyovu Sports

Photos:

[fluentform id="3"]