sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yatangije igihembwe cy’ihinga cya 2027A, asaba abahinzi kongera umusaruro

sangiza abandi

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026 mu Rwanda hose hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2027A aho ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi buba bugomba guhingwa.

Ibikorwa byo gutangiza iki gihembwe cy’Umuhindo byatangijwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, aho yifatanyije n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo bahinga mu gishanga cya Nyarububa giherereye mu Mirenge ya Rukozo na Cyungo.

Iki gishanga gisanzwe gihingwamo n’abahinzi 1.302 bibumbiye muri Koperative KOYAKIRU, kikaba gifite ubuso bungana na hegitari 97,27.

Muri ubwo buso, hegitari 96,97, zingana na 99,6%, zamaze guterwamo imyaka. Uyu munsi hakaba hatewe ibigori kuri hegitari 0,3 zisigaye, mu gikorwa cyitabiriwe n’abantu 3.000

Minisitiri w’Intebe yasabye abahinzi by’umwihariko abo mu Karere ka Rulindo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi aho gutegereza ubufasha cyangwa inkungu ituruka mu mahanga kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Yagize ati “ Murabizi ko muri gahunda dukwiye kuba Abanyarwanda bihesha agaciro, Abanyarwanda bigize. “Burya ak’imuhana kaza imvura ihise” abadufasha baradufasha uyu munsi ariko ntacyizere ko ejo bazagaruka kugira ngo badufashe, ibyo tugezeho rero tugomba kubifata neza.”

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva kandi yagarutse ku kibazo cy’uburyo bwo kuhira imyaka muri iki gishanga kuri abaturage bavuga ko butagikora abasaba ko nabo bakwiye kujya bagira uruhare mu kubungabunga ibikorwa remezo bubakirwa ntibyangirike kuko bigira ingaruka ku musaruro uboneka.

Yagize ati “Dukwiye kureba neza ntitujye tugira ibkorwaremezo nk’ibyo ngo hanyma tubireke bipfe. Niba baduhaye igikorwaremezo nk’icyo dukwiye gushyiramo imbaraga ntigipfe kuko iyo gipfuye turongera tugasubira hahandi twatangiriye tukongera gusarura toni ebyiri kandi aho twari tugeze kuri esheshatu”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, nawe yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama, mu gutangiza Igihembwe cy’Ihinga 2027A.

Ni igikorwa cyabereye muri Site ya Makaro ifite ubuso bwa hegitari 137, ahatewe ibigori kuri hegitari 2 ndetse n’imyumbati kuri hegitari 0.5.

Muri rusange Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 765 ari bwo buzahingwaho mu gihugu cyose.

Muri ubwo buso harimo hegitari ibihumbi 100 zizahingwa mu buryo bubungabunga ubutaka, mu gihe izindi ibihumbi 246 zizahingwa mu byanya bigega, harimo hegitari ibihumbi 100 zizitabwaho by’umwihariko.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, umuceri na Soya biri mu bizibandwaho cyane muri iki gihembwe cy’ihinga. Leta yasabye kandi abafite ubutaka bunini ariko badahinga kubuha abandi baturage bakabuhinga mu rwego rwo kongera umusaruro.

Muri iki gihembwe hazakenerwa hafi toni 61,000 z’ifumbire mvaruganda, aho toni zisaga 25,000 zizaba ari izakorewe mu Rwanda. Igihembwe cy’umuhindo ni kimwe mu bitanga umusaruro mwinshi ku gihugu kuko gihingwa mu bihe by’imvura.

Minisitiri w’Intebe yatangije igihembwe cy’ihinga cya 2027A asaba abahinzi kongera umusaruro

Photos:

[fluentform id="3"]