Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’isoko rya Goico riherereye mu Mujyi wa Musanze, ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, yangiza ibice by’iyi nyubako birimo amagorofa ya kane n’iya gatanu.
Amakuru yatangajwe n’abaturage bari hafi y’iri soko bavuze ko umuriro watangiye ahagana saa cyenda n’igice kugeza saa kumi z’amanywa, uturuka mu igorofa rya gatanu, ahakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa.
Iyi nkongi yatumye abari muri iyi nyubako bihutira kuyisohokamo, mu gihe abacuruzi bahangayikishijwe n’igihombo bashobora kugira bitewe n’ibicuruzwa byabo byibasiwe n’umuriro.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryari ryatangiye ibikorwa byo kuwuzimya gusa kugeza saa kumi n’igice, umuriro wari ukigaragara mu magorofa abiri yo hejuru, mu gihe
Bitewe n’umuvundo w’abantu bageragezaga gusohoka ubwo iyi nyubako yatangiraga gushya, abaturage bavuze hari impungenge z’uko hari abashobora kuba bakomeretse nubwo amakuru ku mubare w’abakomeretse n’icyateye inkongi yari ataratangazwa.
Isoko rya Goico ryuzuye mu 2017, ritwara hafi miliyari 7,5 Frw. Ricururizwamo n’abacuruzi barenga 1.550, aho rigendwa n’urujya n’uruza rw’abantu bagera ku bihumbi 25 ku munsi.











