Abagenzi bari bategereje indege ya RwandAir, mu rugendo WB305 rwavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rwerekeza i Kigali mu Rwanda, baheze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Dubai nyuma y’uko urugendo rwabo rubanje gukererwa, nyuma rukaza guhagarikwa kubera ikibazo cya tekiniki cyavuzwe ku ndege.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, abagenzi bari biteguye guhaguruka i Dubai saa 1:50 z’igitondo ku isaha yaho, bamaze kwinjira bageze aho ku ndege mu kibuga babwirwa ko batagishoboye kwinjira mu ndege kubera ikibazo cya Tekiniki.
Umukozi wa RwandAir wari ku kibuga yabasobanuriye abagenzi ko indege yagize ikibazo cya tekiniki, bituma gahunda yo kwinjira mu ndege ihagarikwa.
Abagenzi basubijwe aho bategereza, mu gihe indege yagombaga kubatwara yakomeje kugaragara iparitse ku kibuga.
Ubwo Umunota wandikaga iyi nkuru, abagenzi bari bamaze amasaha icyenda bategereje, batarahabwa ibisobanuro birambuye ku cyateye ihagarikwa ry’urugendo cyangwa igihe bashobora kongera guhagurukira.
Hari kwibazwa niba ihagarikwa ry’uru rugendo rifitanye isano n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iri hagarikwa ry’urugendo rije mu gihe hakomeje kuvugwa ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East), aho ibikorwa bya gisirikare n’ibitero bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’ingendo zo mu kirere.
Mu makuru akomeje gukwirakwira, haravugwa igitero cya misile cyagabwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Khalid, giherereye i Riyadh muri Saudi Arabia, mu ijoro ryakeye.
Al Jazeera yatangaje ko icyo gitero cyahitanye abantu 12, barimo Umunyamerika, mu gihe abandi barenga 300 bakomeretse.
Hari kandi amakuru avuga ko zimwe mu ngendo z’indege zihuza Dubai n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati zahungabanyijwe n’ibibazo by’umutekano.
Ibi byatumye hibazwa niba ihagarikwa ry’urugendo WB305 rwa RwandAir rwerekezaga i Kigali ryaba rifitanye isano n’ibi bibazo by’umutekano, nubwo abagenzi babwiwe ko indege yagize ikibazo cya tekiniki.
Kugeza ubu, nta kimenyetso cyemeza ko ihagarikwa ry’uru rugendo ryatewe n’umutekano muke wo muri aka karere.
Umunota wagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa RwandAir kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yatumye urugendo WB305 ruhagarikwa, ndetse n’ingamba zafashwe mu gufasha abagenzi baheze ku kibuga ariko ntabwo babonetse ku murongo wa telefone.
RwandAir yari yarigeze guhagarika ingendo zo muri aka karere
Mu bihe byashize, ubwo umutekano wari wakomeje kuzamba mu Burasirazuba bwo Hagati, RwandAir yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo zimwe mu ngendo zayo zerekeza muri ako karere.
Mu ngendo zari zarahagaritswe harimo izihuza Kigali na Doha (WB300/WB303 na WB302/WB301), izihuza Kigali na Dubai International Airport (WB304/WB305), ndetse n’izerekeza ku bibuga by’indege bya Dubai World Central (DWC) na Sharjah International Airport (SHJ).
Icyo gihe, ihagarikwa ry’izo ngendo ryari rifitanye isano n’ibibazo by’umutekano byari byugarije ingendo zo mu kirere muri ako karere biturutse ku ntambara iri hagati ya Iran na Amerika.
Umunota urakomeza gukurikirana iyi nkuru.










