sangiza abandi

Gatsibo: Abaturage bamaze hafi umwaka bategereje guhabwa mubazi 

sangiza abandi

Abaturage batuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba barasaba ko ibikorwa byo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi byakwihutishwa kuko bamaze amazi asaga arindwi bategereje guhabwa mubazi (Cashpower).

Abaturage bavuga ko ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi byatangiye muri ako gace ndetse hagakorwa iby’ibanze harimo gushinga amapoto no gushyiraho intsinga z’amashanyarazi no gukora Installation ariko bakaba badacana kubera kubura mubazi.

Abaturage batuye mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore bavuga ko nyuma y’ibyo bikorwa by’ibanze hari abatangiye gucana mu gihe hari izindi ngo zisaga 250 zitarabona umuriro w’amashanyarazi kubera nta mubazi bahawe.

Aba baturage bavuga ko bababajwe no kuba babona amapoto n’intsinga biri ku nzu zabo ariko bakaba bagiye kumara umwaka wose badashobora gucana nk’abandi.

Bavuga ko bahawe icyizere ko bagiye kuzihabwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ndetse kugeza n’ubu ntagisubizo bahabwa cy’igihe bazazibonera kandi bakavuga ko kuba badafite amashanyarazi bibangamira imibereho yabo muri rusange.

Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG mu Karere ka Gatsibo, Mugabo Jackson, yabwiye RBA ko ikibazo cy’abaturage batarabona mubazi kizakemuka binyuze mu mushinga uri gutanga umuriro w’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “ Dufite umushinga uri gukwirakwiza amashyarazi ku rwego rw’igihugu hano muri Gatsibo uri gukwirakwiza mu Murenge wa Kabarore kandi ibikorwa bigeze kure amapoto yamaze gushingwa hasigaye gushyirwamo umuriro kandi sinavuga ko izo mubazi zabuze ahubwo n’uko urugendo ruba ari rurerure. Twasaba abaturage ko bakwihangana mu minsi mike nabo umuriro uzaba ubagezeho”.

Uyu mushinga uzakemura ibibazo byo kutagira umuriro w’amashanyarazi na mubazi witwa EPC Contract, uri gukwirakwiza amashanyarazi mu turerer twa Nyagatare na Gatsibo bikaba biteganyijwe ko uzageza ku ngo 39,000 muri rusange harimo 22,000 zo mu karere ka Gatsibo. 

Ibi korwa by’uyu mushinga bigeze kuri 80% bikaba biteganyijwe ko bizarangira uyu mushinga uzarangira uzarangira mu 2027 utwaye asaga miliyoni 18$.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Utugari 15 tutarageramo amashanyarazi harimo n’utwagejejwemo ibikoresho nk’amapoto ariko imyaka ikaba ishize batarabona umuriro.

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza uko abaturage bagejejweho amashanyarazi ivuga ko abagera kuri 88,3% bayafite mu gihe abagera kuri 63,3% bayafatira ku muyobora mugari naho 25% bayafatira ku mirasire y’izuba.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubyaza ingufu zikenewe mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2030, harimo no kongera n’ay’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Photos:

[fluentform id="3"]