sangiza abandi

ULK yatangije amasomo ya PhD

sangiza abandi

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatangiye gutanga amasomo y’icyiciro cya PhD, mu rwego rwo kongera umubare w’abahanga bashobora gukora ubushakashatsi bwimbitse no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu, cyane cyane mu bukungu.

Umuhango wo gutangiza amasomo ya PhD wabaye ku wa 12 Ukwakira ubwo ULK n’Ishami rya ULK Polytechnic batangizaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2026/2027. Hanashimangirwa ko imyigishirize igomba gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi n’ubushobozi bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi mukuru wa ULK, Prof. Dr. Rwigamba Balinda, avuga ko iyi porogaramu izafasha Abanyarwanda kubona amahirwe yo kwiga amasomo yo ku rwego rwo hejuru batiriwe bajya kuyakomereza mu mahanga, bityo bakarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda yavuze ko amasomo ya PhD yatangiye ku wa 26 Nzeri 2026, agaragaza ko iyi gahunda ikwiye kuzamurwa ku rwego rwo hejuru kugira ngo abazayasoza babe abahanga bashobora gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije igihugu.

Ati: “Abantu bajya hanze bakamara imyaka myinshi, bagasiga imiryango yabo, urumva ko rwose byari ibintu biruhije cyane. Rero iyo porogaramu tugomba kuyizamura cyane ku rwego rwo hejuru cyane, abazasohokamo bazabe indashyikirwa koko.”

Abanyeshuri batangiye aya masomo na bo bagaragaza ko biteze kuzakoresha ubumenyi bazungukira muri PhD mu gukemura ibibazo biri mu nzego bigamo.

Runguyeneza Fidel, wiga muri ULK, yavuze ko yiteze ko amasomo azamufasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu.

Ati: “Icyo niteze mu masomo ya hano muri ULK ni uko ngomba gutanga umusanzu wanjye ku gihugu cyane cyane nka PhD, gukora iyo porogaramu biba bivuze gushaka igisubizo ku bibazo ubona, cyane cyane mu bukungu kuko ari byo niga.”

Uretse amasomo yo ku rwego rwa PhD, ULK ikomeje gutanga amasomo mu byiciro bitandukanye, birimo icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza, mu gihe ULK Polytechnic yibanda ku myuga n’ubumenyingiro.

Photos:

[fluentform id="3"]