Abasaga 600 bitabiriye Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryahuje abo mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, basabwe gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko mu rubyiruko.
Ibi byagarutsweho ku wa 13 Ukwakira 2026, mu biganiro byabereye mu Karere ka Karongi, byibanze ku mateka y’u Rwanda, urugendo rw’imyaka 32 mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’inzitizi zikigaragara.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimangiye ko kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano idashira, isaba uruhare rwa buri wese, yaba abayobozi cyangwa abaturage.
Yashimiye Perezida Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, washinze, Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri, ku ruhare rwabo mu bikorwa byo kongera kubaka ubumwe n’imibanire myiza y’Abanyarwanda.
Mu butumwa bwe, Dr. Nsanzimana yagarutse ku mateka y’isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda n’uko ryagize uruhare mu nzira yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasabye abitabiriye ibiganiro gusangira ibitekerezo mu bwisanzure, kugira ngo bafatanye kubaka u Rwanda rurangwa n’ubumwe, amahoro n’ubudahangarwa.
Yashimangiye ko buri wese akwiriye gusubira mu muryango mugari w’Abanyarwanda afite ubumenyi ku mateka y’igihugu, ibyagezweho mu rugendo rwo kukubaka n’inshingano zo kubisigasira, cyane cyane binyuze mu gutoza abakiri bato.
Yanagaragaje ko kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu Turere two mu Ntara y’Iburengerazuba bisaba ubushake n’ubufatanye bw’abaturage bose.
Yagize ati: “Tugomba kubaka u Rwanda kugira ngo rutazongera kugwa mu rwobo rwigeze kugwamo. Twahoze turi umwe, tugomba gusigasira ubwo bumwe, tukabugira umusingi wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira mu rubyiruko.”
Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa ko igihugu kitubakwa n’ibikorwa remezo gusa, ahubwo ko gishingiye cyane cyane ku bantu bagituye n’imibanire yabo.
Ati: “Igihugu ni abantu, si amazu cyangwa imisozi. Tumenye ko Igihugu ari twe.”
Ibi biganiro byateguwe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’Intara y’Iburengerazuba.
Byabaye mu rwego rw’ibikorwa by’ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu.”
Ihuriro ryahuje abaturutse mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi rigamije kuganira ku mateka y’u Rwanda, ibyagezweho mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibikenewe gukorwa kugira ngo ubwo bumwe burusheho gukomera.
Ubutumwa bwatangiwe muri ibi biganiro bushimangira ko gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bisaba ko amateka yigishwa neza, ingengabitekerezo ya Jenoside ikumirwa, kandi buri wese akagira uruhare mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro n’imibanire myiza.










