U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yo kwakira irushanwa ry’umukino wo gusiganwa mu modoka rya Formula 1 African Grand Prix guhera mu 2030, aho rizafasha igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo, gukurura ishoramari, guteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo.
Ibi byagarutsweho mu muhango wabereye muri BK Arena ku wa 13 Ukwakira 2026, watangarijwemo ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa rikomeye mu mukino wo gusiganwa mu modoka.
Ni umuhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, n’Umuyobozi wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean Guy Afrika, yavuze ko kwakira Formula 1 biri muri gahunda y’igihe kirekire igamije gushyira u Rwanda mu mwanya mwiza w’ihuriro ry’ubukerarugendo, ishoramari na serivisi.
Ati: “Mu myaka icumi ishize, twakoresheje siporo nk’uburyo bwo guteza imbere no kurushaho kumenyekanisha ubukerarugendo.”
Yongeyeho ko ikibuga cy’uyu mukino kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga, giteganyijwe kugira uruhare mu kongera ikoreshwa ry’icyo kibuga cy’indege no gukurura ibikorwa by’ubukerarugendo n’ishoramari.
Ubushobozi bw’icyo kibuga cy’indege buteganyijwe kwiyongera, bukava ku kwakira abagenzi miliyoni ebyiri ku mwaka bukagera kuri miliyoni hafi eshanu.

Imyiteguro izibanda ku marushanwa, imyidagaduro n’ubucuruzi
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imyiteguro yo kwakira Formula 1 izibanda ku nkingi eshatu zirimo amarushanwa, imyidagaduro n’ubucuruzi.
Yasobanuye ko u Rwanda ruri mu nzira yo gutegura ibikorwa remezo bizifashishwa mu isiganwa, ariko ko intego itagarukira ku kugira ikibuga cyakira amarushanwa gusa. Harimo no gutegura ibikorwa by’imyidagaduro bizatuma abitabira bagira ibihe byiza, ndetse hakaba n’amahirwe y’ubucuruzi azafasha abaturage n’abashoramari kubyungukiramo.
Ati “ Uyu mushinga ugomba gufatwa nk’ishoramari ry’igihe kirekire, aho kuba igikorwa cy’igihe cy’amarushanwa gusa.”

Yagaragaje kandi ko hazashyirwa imbaraga mu guteza imbere impano zo muri Afurika mu mukino wo gusiganwa mu modoka, binyuze mu bikorwa birimo amashuri yigisha uyu mukino n’amarushanwa y’ibanze nka karting, kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe yo kuwumenyeramo no kuwukoramo.
Ibi bizajyana no kongera ubushobozi bw’ibikorwaremezo n’ubw’abakozi bazagira uruhare mu gutegura no kwakira iri rushanwa.
Ikibuga kizaba igice cy’umushinga mugari w’iterambere
Ikibuga kizakira Formula 1 giteganyijwe kubakwa mu Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, ku buryo kizaba igice cy’umushinga mugari ugamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ubucuruzi.
Uretse kwakira Formula 1, icyo kibuga giteganyijwe kuzajya kinakira andi marushanwa mpuzamahanga y’imikino y’imodoka, inama, imyidagaduro n’ibindi bikorwa bikomeye mu bihe bitandukanye by’umwaka.
Iki gikorwa kije gikurikira ibindi u Rwanda rwakiriye ku rwego mpuzamahanga birimo Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yo mu muhanda ya UCI, Inteko Rusange ya FIFA yo mu 2023, Basketball Africa League, ndetse n’inama n’imihango bya Fédération Internationale de l’Automobile (FIA) byabereye mu Rwanda mu 2024.
Amakuru agaragaza ko Formula 1 ikurikirwa n’abafana barenga miliyoni 100 muri Afurika, aho hafi 60% by’abayikunda ari abo mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite imyaka iri munsi ya 35.
U Rwanda rwiteze ko kwakira Formula 1 bizatanga umusaruro ufatika, bigafasha guteza imbere ubukungu, ibikorwa remezo, ubucuruzi n’impano z’urubyiruko, mu gihe imyiteguro yo kwakira iri rushanwa iteganyijwe gukomeza hagamijwe ko rizatangira nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyujuje ibisabwa na FIA.








