Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi mu mikino y’amasiganwa y’imodoka, barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira isiganwa rya African Grand Prix kuva mu 2030.
Uyu musangiro wabaye ku wa 13 Ukwakira 2026, ukurikira umuhango wo gutangaza ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa rya Formula 1 ku Mugabane wa Afurika.
Mu butumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byashyize kuri X, byagaragaje ko mu bitabiriye uyu musangiro harimo n’abayobozi b’ibigo byigenga ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu bijyanye n’amasiganwa y’imodoka.
Kwakira iri rushanwa ni intambwe ikomeye ku Rwanda mu rugendo rwo gukomeza kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga binyuze muri siporo, ubukerarugendo n’ishoramari.
African Grand Prix iziyongera ku ngengabihe ya Formula 1 isanzwe igizwe n’amasiganwa 23 abera mu bice bitandukanye by’Isi, u Rwanda rukazaba igihugu cyonyine cyo muri Afurika kizakira iri rushanwa kuri iyo ngengabihe.
Mu rwego rwo kuritegura, hateganyijwe kubakwa ikibuga cyihariye cy’amasiganwa y’imodoka mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali. Biteganyijwe ko imirimo yo kucyubaka izarangira mu ntangiriro za 2030.
Iki kibuga kizubakwa ku rwego rwa FIA Grade 1, ibisabwa kugira ngo cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.
U Rwanda rwahawe kakira Formula 1 rutsinze ihatana ry’ibihugu byari byatanze kandidatire yo kwakira iri rushanwa, birimo na Afurika y’Epfo.
Formula 1 African Grand Prix izaterwa inkunga na Visit Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha igihugu no kugikururira ba mukerarugendo n’abashoramari.
Gusa, kugeza ubu, ntiharamenyekana itariki nyayo isiganwa rya mbere rizabera mu Rwanda n’ingengabihe irambuye y’imirimo yo kubaka ikibuga.










