sangiza abandi

Kirehe: Abahinzi bo mu byanya bine bagiye gutangira kuhira bakoresheje uburyo bugezweho

sangiza abandi

Abahinzi bo mu byanya byuhirwa bya Nasho, Mpanga, Mahama na Nyamugali mu Karere ka Kirehe, biteze gutangira kuhira imyaka bakoresheje uburyo bugezweho mu gihembwe cy’ihinga cya 2027B, nyuma y’uko imashini zo kuhira zizwi nka pivot zigiye kurangira gushyirwamo. Urugomero rw’amashanyarazi ruzazifasha gukora rugeze ku kigero kirenga 75%.

Aba bahinzi bavuga ko izuba rikunze kwibasira aka gace rituma imyaka yabo yuma batarabona umusaruro, bigatuma bahomba amafaranga baba barashoye mu buhinzi. Icyakora, bafite icyizere ko uburyo bushya bwo kuhira buzabafasha kongera umusaruro no kurushaho kunguka.

Mu cyanya cy’ubuhinzi cya Nyamugali, bamwe mu bahinzi bamaze gutera imyaka, mu gihe abandi bagikomeje gutegura imirima. Icyakora, ikibazo cy’izuba gikomeje kubabangamira, kuko hari imyaka yuma itarera cyangwa igeze mu gihe cyo kwera.

Umwe mu bahinzi bo muri aka gace yabwiye RBA ko hari igihe ahinga ibigori ariko bikuma, bikarangira agiye kubisarura kugira ngo abigaburire amatungo, kandi yarashoye amafaranga mu kubihinga.

Yavuze ko mu gihe cy’izuba baca imyobo bagatera ibigori byamara kumera bimwe bikuma cyangwa byamara guheka bikuma, ubwo bakajya kubitemera amatungo bagahomba gutyo kandi barashoye amafaranga.

Ibi ni byo bituma abahinzi bashishikajwe no kubona uburyo buhoraho bwo kuhira imyaka yabo, aho gukomeza gutegereza imvura ishobora kutagwa uko babyifuza.

Mu byanya byuhirwa bya Nasho, Mpanga, Mahama na Nyamugali, hashyizweho imashini zizwi nka pivot, zifashishwa mu kuhira imyaka ku buso bunini. Nubwo izi mashini zitaratangira gukora, abahinzi bazibonamo icyizere cy’impinduka mu buhinzi bwabo.

Umwe muri bo yavuze ko kuba ibikorwa byo gushyiraho ibi bikoresho bigeze kure bibaha icyizere cy’uko bazabona umusaruro mwiza mu bihe biri imbere.

 Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko ibikorwa byo gushyiraho ibi bikoresho bigeze ku rwego rwo gutegereza ko amazi atangira kubageraho kugira ngo harebwe uko bikora.

Ati: “Ni igikorwa cyarangiye, hageze igihe cyo gushyiramo amazi turebe uko zikora.”

Kugira ngo izi mashini zikore, mu Murenge wa Nyamugali hari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ruzazifasha kubona ingufu zikenewe. Imirimo yo kurwubaka imaze kugera ku kigero kirenga 75%.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka umuyoboro bizaba byarangiye mu Ugushyingo 2026, hagakurikiraho igeragezwa mu Ukuboza, ku buryo mu kwezi kwa Mutarama 2027 amashanyarazi ashobora gutangira gukoreshwa.

Nzirabatinya Modeste yavuze ko ibi bizafasha abahinzi bo muri ibi byanya gutangira kubona amazi yo kuhira imyaka mu buryo bugezweho, cyane cyane mu gihembwe cy’ihinga cya 2027B.

Yagize ati: “Biteganyijwe ko uriya muyoboro mu kwezi kwa 11 uzarangira imirimo yawo, kugira ngo hatangire gusuzuma mu kwezi kwa 12, mu kwezi kwa mbere ugatangira gukoreshwa.”

Yakomeje avuga ko, mu gihembwe cya 2027A, abahinzi bazakomeza guhinga bakoresheje uburyo basanzwe bakoresha, ariko ko biteganyijwe ko mu gihembwe cya 2027B amashanyarazi azaba aboneka kugira ngo afashe imashini zo kuhira gukora.

Ati: “Ibyo rero biraduha ikizere ko abo baturage nibura iki gihembwe A, nihahingwe hakoreshejwe uburyo bwari busanzwe, dutekereza ko mu gihembwe B hazaba hari amashanyaraziyafasha gutuma Nasho, Mpanga, Mahama na Nyamugali, ndetse n’izi pivot ebyiri zigiye kurangira, zizaba zifite amashanyarazi akwiye ku buryo tuzaba twuhira ijana ku ijana ubuso bwose. Nibura igihembwe B dutekereza ko bizaba biri gukora neza.”

Ubu buryo bwo kuhira butegerejweho gufasha abahinzi kugabanya igihombo giterwa n’izuba, kongera umusaruro no kurushaho kubyaza umusaruro ubutaka bahinga.

Icyakora, gutangira gukora kw’izi mashini bizaterwa no kurangira kw’imirimo isigaye, kugerageza uburyo bwo kugeza amazi ku mirima no kubona amashanyarazi azifasha gukora uko biteganyijwe.

Photos:

[fluentform id="3"]