Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yifashishije indirimbo ‘Oniva’ yakoranye na Diez Dola mu gusubiza abo avuga ko bashaka kumuteranya n’umugore we Uwicyeza Pamela.
Amashusho y’iyi ndirimbo yashyizwe hanze kuri uyu wa 14 Ukwakira 2026 saa 3:00 z’umugoroba.
Ibikorwa byo gutunganya amashusho ya Oniva byobowe na Director Aky, mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Qubatingz na Madebeats.
“Oniva” yanditswe na Diez Dola, The Ben, Passy Kizito na Prince Kiiiz, ikaba ari yo ndirimbo ya mbere aba bahanzi bombi bahuriyemo.
Mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo, The Ben avuga ko ashinjwa gukundana n’abandi bakobwa, akavuga ko ari ibihuha bigamije kumuteranya n’umugore we Pamella.
Diez Dola yagaragaje ibyishimo yatewe no gukorana na The Ben, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati: “Njye na mukuru wanjye The Ben, ibiragano bibiri bitandukanye, ariko duhurira ku muziki nyarwanda ufite ubuhanga n’imbaraga .”
The Ben amaze imyaka irenga 18 mu muziki, mu gihe Diez Dola na we akomeje kubaka izina rye muri uru ruganda, aho agiye kuzuzamo imyaka ine.
Diez Dola, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Zangalewa”, yasohoye mu 2024, “Ratata” na “RePeTe” yakoranye na DJ Benda. Izi ndirimbo zamufashije kumenyekana no kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, cyane cyane urubyiruko.
Mu ndirimbo aheruka gushyira hanze harimo “Extra Stamina”, yasohotse mu 2026, yakozwe na Element EleéeH.
“Extra Stamina” ni yo ndirimbo ya mbere yashyize hanze mu rugendo rwo gutegura alubumu ye ya mbere yise “Propaganda”, yari iteganyijwe gusohoka mu 2026.
Mbere y’uko amenyekana cyane nk’umuhanzi, Diez Dola yari asanzwe anagira uruhare mu kwandika indirimbo z’abandi bahanzi. Mu bihangano yagizemo uruhare harimo “Mami” ya Ross Kana, “Sambolera”, “Golo” na “Jugumila”.








